Ubushinjacyaha buvuga ko hari inyandiko za Western Union zigaragaza iyoherezwa ry'ariya mafaranga, bwasobanuye ko yohererezwaga abantu bari mu bihugu binyuranye.
Nko mu Birwa bya Comores aho Nsabimana Callixte Sankara yabaga, ngo hoherejweyo 24 560 Euro, muri Madagascar hoherezwayo 8 000 Euro mu gihe hari andi yoherejwe mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Burundi ndetse no mu Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko abayohereje muri RDC, ari bane barimo Justin Kumbuka wanyujijweho 8 828 Euro ndetse na Munyemana Eric na Ingabire Marie Claire uri mu bagize MRCD, Baroka Christian. Undi wakiriye amafaranga ni Jean de Dieu w'i Goma na we wahawe amafaranga.
Ku wa 27 Ukuboza 2018, Uwiragiye Odette, umudamu wa Munyemana Eric yohereje muri Madagascar amadolari 1 000 yakirwa na Philippe wakoranaga na Nsabimana Callixte 'Sankara'.
Uwiragiye Odette wavukiye mu Rutsiro akagera mu Bubiligi avuye muri Benin, ubwo yabazwaga na Polisi y'u Bubiligi yavuze ko ari umugore wa Munyemana Eric, avuga ko ibibazo byinshi adashaka kubisubiza ariko yemera ko umugabo we yagiye amuha amafaranga inshuro nyinshi akayoherereza abantu.
Mu ibazwa yakorewe na Polisi, Uwiragiye yirinze gusubiza ibibazo byerekeye umugabo we nk'akazi akora, abo yoherereza amafaranga n'ibindi.
Ati "Uwiragiye Odette na we yabaye umwe mu bo Munyemana Eric yakoresheje nk'uko bigaragazwa n'inyandiko zavuye mu bigo nka Money Gram na Western Union.''
Ubushinjacyaha bwerekanye ko kuri Western Union hahererekanyijwe transferts 21, aho 13 zagiye muri RDC kuko ariho hari ibirindiro bya MRCD/FLN ndetse akaba ariho hategurirwaga ibikorwa byose by'uyu mutwe.
Nsabimana Callixte yavuze ko yahawe telefoni yanyujijwe kuri Jose Philippe ndetse mu kubaza yamenye ko zaguzwe na Olivier ariko amafaranga yatanzwe na Rusesabagina Paul.
Ubwo yisobanuraga mu Bugenzacyaha, Paul Rusesabagina yavuze ko izo telefoni zaguzwe ndetse ku wa 21 Ukwakira 2019, Polisi y'u Bubiligi mu isaka yakoze yabonye fagitire zaguriweho izo telefoni.
Ubwo yari mu Bushinjacyaha, Nsabimana Callixte 'Sankara' yavuze ko yifashishaga umwana witwa Philippe' kugira ngo abikuze amafaranga kandi na Munyemana Eric yari abizi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bikorwa 32 byo kohererezanya amafaranga (Transfers) zirimo iz'amafaranga yanyujijwe kuri Money Gram no kuri Western Union, Baroka Christian yohereje amafaranga menshi, abisabwe na Munyemana Eric.
Ubushinjacyaha bwavuze ko igice kinini cy'ayo mafaranga cyoherejwe muri RDC.
Bwasobanuye ko buri kwezi, Munyemana Eric yasobanuriraga abari mu buyobozi bwa MRCD uko amafaranga yakoreshejwe.
Nsabimana Callixte Sankara na we yavuze ko uko amafaranga yakirwaga n'ibikorwa yashyirwagamo byatangirwaga raporo.
Mu iperereza ryakozwe mu Bubiligi, Baroka Christian, Umunye-Congo uba mu Bubiligi ni umwe mu batangabuhamya bavuze ko yifashishijwe mu kohereza amafaranga.
Baroka yohereje amafaranga abisabwe na Munyemana Eric wamubwiye ko yibagiwe ibyangombwa bye, icyo gihe yibuka ko yohereje agera ku 2000$.
Mu buhamya bwa Baroka avuga ko yohereje amafaranga muri Madagascar, muri RDC hari utuye mu Burasirazuba bwa Congo mu gihe mu Rwanda yavuze ko 'atamwibuka.'
Inyandiko igaragaza ko Mukangamije Thacienne, umugore wa Rusesabagina Paul yoherereje amayero 1000 umuntu wo mu Birwa bya Comores, agahabwa Nsabimana Callixte 'Sankara' nkuko byanemewe na Rusesabagina.
Ubwo Sankara yabazwaga kuri aya mafaranga yasobanuye ko amafaranga yahawe ari ayo yari yasabye nka tike kuko yashakaga kuva muri Comores ashaka kujya muri Afurika y'Epfo kuko yari afite impungenge z'ubuzima bwe.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gikorwa ari icyo gutera inkunga imitwe y'iterabwoba, ariko bikanyuzwa ku bandi bantu.
Ndagijimana Jean Chrétien ubyarwa na Lt Gen Irakiza Wilson Lumbagom ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN, avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.
Icyo gihe yagize ati 'Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa, na Sankara batwerekaga amafoto kuko njye ntabwo nahuye nawe.'
Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ari we atuma kureba amafaranga.
Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk'umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu biganiro byatanzwe na Col Niyonzima Artemond wari Umucungamutungo wa CNRD, yavuze ko amafaranga yakusanywaga aho abantu ku giti cyabo boherezaga amafaranga akanyuzwa kuri Munyemana Eric.
Ubushinjacyaha buvuga ko imvugo ya Rusesabagina n'iya Col Niyonzima bihura neza bijyanye n'uko amafaranga yakusanywaga.
Mu mabazwa atandukanye kandi Nsabimana Callixte 'Sankara' ubwo yabazwaga muri Kanama 2020, yavuze ko Rusesabagina yahaye amabwiriza Munyemana Eric ngo yoherereze amadolari ibihumbi 15 umucuruzi Issa wo mu Bujumbura, yagombaga kugurwa ibikoresho by'intambara.
Yanasobanuye ko hari amadolari ibihumbi 6 000 yatanzwe na Rusesabagina agahabwa Gen Irategeka ndetse ni yo yakoreshejwe ubwo Nsengimana Herman n'abandi basore 30 berekezaga mu mashyamba ya Congo.
- Perezida w'Inteko y'Abacamanza, Antoine Muhima
- Bamwe mu baregwa
- Bamwe mu bagize inteko y'Ubushinjacyaha
UKWEZI.RW