'Mubwihisho' ni indirimbo imwe mu zikunzwe n'abatari bacye mu zo kuramya no guhimbaza Imana yakozwe n'umuramyi uzamukanye imbaraga zo ku rwego rwo hejuru witwa Chryso Ndasingwa.
Umuziki wo guhimbaza Imana ni umuziki ukurikirwa n'abatari bacye ku isi, mu Rwanda bikaba akarusho kuko buri umwe awisangamo by'umwihariko ugakundwa cyane n'abazwi nk'abarokore batari bacye.
Umusore Jean Chrysostome Ndasingwa umuririrmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa guitar yashyize hanze indirimbo 'Mubwihisho' . Uyu musore wakuriye mu rusengero ariko agatangira kwiga gucuranga kuko kuririmba byo yabitangiye akiri muto, kuri ubu yinjiye mu muziki by'umwuga.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru InyaRwanda.com, dukesha uyu nkuru Chrysostome yagize ati' Nemera abahanzi b'abanyarwanda cyane bakuru banjye bakora umuziki mwiza ufasha abatari bacye.'
Akomeza agira ati 'Nanjye rero mu mpano Imana yampaye nifuje kubagezaho indirimbo yanjye mu 'Mubwihisho'". Yifuza ko indirimbo ye abantu bayumva cyane ko yifuza gukomeza gukora ariko icyo asaba ari uko bashyigikira ibihangano bye.
Indirimbo Mubwihsiho yasohokanye n'amashusho akaba ateganya gushyira indi hanze mu bihe bya vuba.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUBWIHISHO'
Source: InyaRwanda.com
Source : https://agakiza.org/Ibisobanuro-bya-Chryso-Ndasingwa-ku-ndirimbo-ye-yo-kuramya-iri-mu-zikunzwe.html