Uyu mwanzuro ibi bitangazamakuru byawumenyeshejwe ku wa 24 Werurwe n’u Rwanda nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Bivugwa ko “umuyobozi wo mu Rwanda” yahamagaje abakuriye Radiyo RPA na Inzamba n’aba Televiziyo Renaissance akabamenyesha ko batemerewe kongera gukora bumvikanira ku butaka bw’u Rwanda.
Ntabwo ari itangazo ryatanzwe mu buryo bunyuze mu nzira z’amategeko ahubwo uyu mwanzuro wamenyeshejwe ba nyir’ibi bitangazamakuru mu buryo bw’ibiganiro.
Babwiwe ko guhagarika kumvikanira ku butaka bw’u Rwanda bigomba guhagarara “ako kanya”. Ni mu gihe ibyo bitangazamakuru bitatu byakoreshaga abantu benshi b’impunzi z’imvururu za politiki zakurikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.
Umuyobozi wa Televiziyo Renaissance, Innocent Muhozi, yatangaje ati “Twaburiwe mu Ukwakira gushize, nyuma y’inama yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi n’u Rwanda.”
Bivugwa ko u Rwanda rwemereye u Burundi ko gufunga izo radiyo bizaba biri mu by’ibanze bizakorwa nka kimwe mu bigamije guhosha ubwumvikane buke bumaze igihe hagati y’impande zombi.
Gusa Muhozi yatangaje ko umuntu wabahaye amakuru y’uko ibitangazamakuru byabo bagomba kubifunga, yabijeje ko nta kibazo cyo kuba bakoherezwa mu Burundi cyangwa se cyo guhigwa kizabaho nyuma.
Ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, Willy Nyamitwe, yatangaje ko kuba ibyo bitangazamakuru byari bigikora, ari igitutsi ku itangazamakuru muri rusange.
Ati “Ntabwo bakwiriye izina ry’itangazamakuru. Iri tangazamakuru ry’urwango rwakwirakwizaga ubutumwa bugamije gutanya Abarundi.”
Izi radiyo zakoreraga mu Rwanda zifashishije internet, magingo aya, abayobozi bazo batangaje ko bari gutekereza uburyo bushya bw’imikorere.