Ibitazibagirana mu rukundo rwa Miss Aurore na Egide Mbabazi batandukanye nyuma y'imyaka isaga 10 bakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ya minsi y'umunezero, ibyishimo bidashira, guterana imitoma, kwishimana bidasanzwe n'ibindi bihe byiza ubu byabaye amateka mu rukundo rwa Aurore Kayibanda na Mbabazi Egide babanye mu rugendo rw'umubano watangiye mu 2006 nyuma ukaza kuvamo urukundo rwanabyaye kubana nk'umugabo n'umugore kwa Aurore na Egide nyuma bakaza gutandukana. Umuhanzi Kitoko niwe waririmbye ati 'Urukundo ruryoha rugitangira mu minsi mike rukagenda rurangira. Urukundo burya ni nka bombo, isaza ishonga, urukundo burya ni nk'isabune, isaza ishonga!'

Ni nako byagenze kuri Miss Aurore Kayibanda na Mbabazi Egide mu bihe by'urukundo bya mbere, rwararyoshye karahava ariko nyuma rutangira gukonja rusharira  kugeza aho bafashe umwanzuro burundu.

Aurore Kayibanda mu kiganiro yagiranye na Dady de Maximo umwaka ushize, yavuze ko yahuye na Mbabazi mu 2006 iki gihe ari mu birori by'isabukuru y'inshuti yabo baramenyana ariko igihe kiragera ntibongera kuvugana. Mu 2009 Egide yandikiye Miss Aurore amubwira ko yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2012 Mbabazi Egide yagarutse mu Rwanda baravugana ndetse barabonana.

Umubano wabo wagiye ukura kugera mu mpera za 2014 ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide. Ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y'urukundo.

Muri 2015 byaje gushimangirwa n'urugendo Egide yagiriye mu Rwanda nyuma y'imyaka myinshi yari amaze aba muri Amerika, akaboneraho gusangira ubuzima bwiza na Aurore bagatembera ahantu hari ubwiza nyaburanga ndetse n'ahandi hatandukanye.

Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide mu bihe byiza by'urukundo…

Urukundo rw'aba bombi rugihehereye wasangaga badasiba gusangiza ababakurukira amarangamutima yabo, umunsi wundi bakerekana amafoto bari muri firingi ibyishimo ari byose.

Byabaga akarusho iyo umwe yagiraga isabukuru kuko mugenzi we yageragezaga kumwereka amarangamutima adasanzwe.

Nko ku wa 22 Gashyantare 2017 Miss Mutesi Aurore ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 25 y'amavuko, Mbabazi Egide yamwandikiye kuri Instagram amusingiza mu buryo bukomeye amuvuga nk'umuntu ukomeye wamufashije kugera ku nzozi ze.

Ati 'Isabukuru nziza ku muntu w'uburanga kandi w'umunyamutima, wamfashije kugera ku nzozi zanjye ndetse ukabigiramo uruhare rukomeye. Ntewe ishema na we mu buryo butandukanye […] Ndakwifuriza indi myaka myinshi y'ibyiza mu buhangange bwawe'.

Miss Mutesi Aurore na we ntiyahwemaga kwereka Mbabazi Egide ko ari umuntu w'igitangaza mu buzima bwe. Yigeze kumwandikira agira ati 'Sinabona amagambo asobanura uwo uri we kuri njye kuko urihariye kandi ntabwo usanzwe gusa nkwifurije ibyiza byose.'

Ibyishimo bivanze n'amarira Miss Aurore yambikwa impeta!

Ku wa 1 Werurwe 2018, mu bitangazamakuru byo mu Rwanda nibwo hasakaye inkuru igaragaza ko Mutesi Aurore Kayibanda wabaye nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yambitswe impeta na Mbabazi Egide amusaba kuzamubera umutoni mu bandi bakobwa bose, undi nawe ntiyazuyaza arabyemera.

Icyo gihe, Grace Kamuronsi, umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore, abinyujije kuri Instagram yahishuye ibihe by'umunezero w'ikirenga murumuna we yagize ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide.

Icyo gihe yagize ati 'Ibyishimo ni ukubona murumuna wanjye yishimye nk'uku. Ku bw'urugendo rushya mwembi mutangiye, Imana yonyine niyo yabasha kugera ku mutima wanjye ngo imenye ibyiyumviro mbafiteho.'

Mbabazi Egide yambikiye impeta Miss Mutesi Aurore muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo bo ubwabo bataragira icyo batangaza kuri aya makuru.

Aba bombi bahanye isezerano imbere y'amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z'inyanja mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine, bemeranya kubana ubudahemukirana haba mu byiza no mu makuba.

Amafoto y'uwo muhango yabanje gusohorwa cyane cyane n'inshuti zabo nyuma na bo ubwabo bayashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, anaherekejwe n'amagambo ashimangira uburyohe bw'urukundo bimitse mu myiteguro yo kuzabana nk'umugore n'umugabo.

Miss Mutesi Aurore yayasohoye aherekejwe n'ijambo riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yakobo 1:16-18 rigira riti 'Ntimukayobe bene Data bakundwa. 17. Gutanga kose kwiza n'impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w'imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n'igicucu cyo guhinduka.'

Yakurikijeho akajambo #Auride gahuza izina rye n'irya Egide mu gushimangira ubumwe bwabo, arongera ati 'Imana ni nziza,' aherutsa akamenyetso k'ibiganza bishimira.

Urukundo rwaje kuyoyoka…

Kuva ku wa ku 8 Ukuboza 2018 abakunzi ba couple ya Miss Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bacitsemo igikuba bitewe n'amakuru yavugaga ko bamaze guca ukubiri. Nyuma baje kongera kunga ubumwe bugamije kujijisha bongera gukurikirana.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda rwatangiye kongera gukemangwa, bamwe batangira kuvuga ko baba baratandukanye.

Byatewe n'uko bose nta n'umwe wari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nabwo amafoto bari barashyizeho bahuriyeho bakaba barayasibye.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Ally Soudy mu minsi ishize, Miss Mutesi Aurore Kayibanda yavuze ko bamaze gutandukana.

Ati 'Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho. Reka nzandike igitabo kirimo ibirambuye byose. Nigisohoka nzababwira'.

Yakomeje avuga ko ahubwo hari igitabo ari kwandika, kizaba kirimo kirimo ibijyanye n'amateka y'urukundo rwe na Mbabazi Egide.

Amafoto ya Kayibanda na Mbabazi mu bihe bitandukanye by'urukundo rwabo

 

Basangiye akabisi n'agahiye

 

Mbabazi Egide na Miss Aurore mu birunga bagiye gusura ingagi

 

Mbere y'uko Mutesi Aurore ajya muri Amerika babanje kujya gutemberera mu birunga

 

Miss Aurore akenshi yohererezwaga indabo n'umukunzi we

 

Bakundaga kwambara bakajyanisha

 

Basangiye ibihe byiza n'ibibi

 

Mutesi Aurore na Egide Mbabazi bakundaga kwifatanya n'inshuti zabo mu birori bitandukanye

 

Mbabazi Egide na Miss Mutesi Aurore bakundaga gutemberana muri Amerika

Muri Werurwe 2018 nibwo umuvandimwe wa Miss Mutesi Aurore abinyujije kuri Instagram [@gracekamu] yahishuye ibihe by'umunezero w'ikirenga uyu Nyampinga yagize ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide

 

Egide Mbabazi yashinze ivi asaba Miss Mutesi Aurore kumubera umugore, undi arabyemera

 

Inshuti z'aba bombi zari zahateye amatako

 

Miss Aurore ku munsi yambikiweho impeta

 

Mbabazi Egide yambikiye impeta Miss Mutesi Aurore muri Pariki ya Grand Canyon muri Leta ya Nevada mu Mujyi wa Las Vegas

 

Ubwo Aurore yambikwaga impeta yaraturitse ararira

 

Wari umunsi w'umunezero kuri Miss Aurore na Mbabazi Egide ubwo Kayibanda yambikwaga impeta

 

Ibyishimo byari byose ku nshuti n'imiryango

 

Bari babukereye kuri uyu munsi basezeraniyeho mu mategeko

 

Basezerana bacurangiwe na Dj Innox

 

Basezeraniye ku nkombe z'inyanja muri mu Mujyi wa Portland wo muri Leta ya Maine

 

 

Ubwo bahanaga isezerano

 

Kuva igihe batangiriye gukundana, kuri Instagram Egide yakurikiraga Mutesi Aurore gusa

 

Mu Ukuboza 2018 Miss Aurore yavuye kuri Instagram, bikekwa ko byatewe n'umubano we na Egide wari wifashe nabi

 

Mu 2018 mu gihe konti ya Miss Mutesi yari yarasibwe, Mbabazi nta muntu n'umwe yakurikiraga

 

Mbabazi Egide asigaye akurikira umwana wa mukuru we

 

Nyuma yo gutandukana n'umugabo we kuri ubu Aurore nta muntu n'umwe akurikira

SRC: IGIHE

 

 

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/ibitazibagirana-mu-rukundo-rwa-miss-aurore-na-egide-mbabazi-batandukanye-nyuma-yimyaka-isaga-10-bakundana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)