Ibi babisabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko kuba umwana w’umukobwa yahohoterwa, agaterwa inda bidakwiriye kuba intandaro yo gutuma ava mu ishuri ngo kuko bishobora kumukururira ibindi byago byinshi.
Yavuze ko iki kibazo kiri mu byihutirwa ubuyobozi bugomba gukurikirana nibura mu kwezi kumwe.
Yagize ati “Tubona abatewe inda ariko hari benshi baba bafashwe ku ngufu kandi ntihagaragare abazibateye, Guverineri mushya namwe mufite inshingano nk’abayobozi ndetse n’ababyeyi ko abo bana basubira mu ishuri umwe ku wundi, ntabwo ari ukuvuga ngo ni ½ cyangwa 1/3 murasabwa kwicara mukabiganiraho mukabinoza hagashakwa ubufasha butuma abo bana basubiye mu ishuri.”
Minisitiri Gatabazi yabwiye abayobozi b’uturere ko azagaruka aje kureba niba koko aba bana barasubijwe mu ishuri nyuma y’ukwezi kumwe ngo kuko iyo badafashijwe ngo bige bongera umubare w’abakwiriye gufashwa na leta nyamara bagashyizwe mu ishuri bakiga.
Abateye inda aba bangavu nabo bagiye guhigwa bukware
Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko bitumvikana uburyo abatera inda abangavu usanga imibare y’abafashwe ikiri mike cyane, avuga ko bagiye gukorana n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo aba bantu bagashakishwa.
Ati “Ubu ni ugusaba inkiko, inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha gufatanya tukamenya ababateye inda kugira ngo babibazwe, nitutabikora tuzaba tubaye abafatanyacyaha n’abangije aba bana, izi nshingano ntizigomba kurenga ukwezi tukaba dufite raporo y’icyo twabikozeho.”
Intara y’Iburasirazuba niyo ya mbere ikunze kugaragaramo abangavu benshi baterwa inda, ibi bigaragazwa na raporo zitandukanye zikunzwe gushyirwa hanze aho nibura uturere tune muri dutanu twa mbere dukunze kuba ari utwo muri iyi Ntara.
Ababyeyi bakunze gutungwa agatoki mu gukingira ikibaba abantu baba bahohoteye aba bana ngo kuko abenshi iki kibazo bagikemurira mu miryango bamwe bakemera guhabwa amafaranga ntibabivuge abandi ugasanga bahishira abateye inda aba bana.