Ibya Sadate na Karenzi byafashe indi ntera, umwe yasabye RIB kubyinjiramo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yanyujije ubutumwa kuri Twitter, agaragaza bimwe mu biganiro byavugiwe muri group ya Whatsapp yitwa Inshuti Zidasigana, irimo na Munyakazi Sadate.

Bimwe muri ibi biganiro birimo imvugo zumvikanamo guhembera inabi tutifuje ko zitambuka mu kinyamakuru kubera ko zihabanye n'umurongo wacyo cyangwa ngo twizere ukuri kwabyo.

Gusa muri ibi biganiro byumvikanamo ibisa nk'umugambi wo kugirira nabi uriya munyamakuru ndetse na mugenzi we ukora kuri iriya Radio witwa Oswald.

Sam Karenzi wafashe bumwe muri buriya butumwa akabushyira kuri Twitter, yaherekejeho ubutumwa bwe, avuga ko amaze iminsi akurikirana ibivugirwa muri iriya group ya Munyakazi Sadate 'n'abambari be ! Nabanje kubireka ngira ngo bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga ! Ni byiza ko RIB ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba !'

Uyu munyamakuru avuga ko nta kirego yatanze muri RIB ahubwo ko we icyo yakoze ari ukubimenyesha uru rwego kuri Twitter gusa.

Munyakazi Sadate yakunze gucyocyorana na Sam Karenzi ku mbuga nkoranyambaga aho yamushinjaga gushaka gusenya ikipe ya Rayon Sports mu gihe undi na we yakunze kunenga imiyoborere y'iriya kipe ubwo Sadate yari akiyiyoboye.

Mu kiganiro yagira n'Ikinyamakuru Igihe, Sam Karenzi avuga ko ntacyo apfa na Sadate ahubwo ko we na bagenzi be bakorana, bagaragazaga ibitagenda mu miyoborere ya Sadate.

Yagize ati 'Ntabwo turi nk'abandi banyamakuru, niba batarabivugaga kuko bari inshuti, twe si ko dukora.Twanenga ibitagenda ku gihe cye, n'uyu munsi nubwo adahari ntibitubuza kuvuga ibitagenda muri Rayon Sports.'

Munyakazi Sadate na we yabwiye Ikinyamakuru Igihe ko atakwita ku byatangajwe na Sam Karenzi kuko nta shingiro bifite.

Yagize ati 'Icya mbere ni uko Munyakazi Sadate ntabwo ndi umupolisi wo gucunga ibivugirwa muri groupe zose mbamo kandi kubinyitirira ndumva ari ukunsebya no gushaka kongera gutangiza umugambi wo kunyangisha abantu.'

Munyakazi Sadate avuga ko ibyanditswe na Karenzi kuri Twitter we abifata 'nk'ibyo umuntu yitekerereza, ku bwanjye biriya ni icyaha. Ibintu byaganiriwe mu muhezo cyangwa mu ibanga ntibyemewe kubitangaza utabifitiye uburenganzira. Sinigeze mutuka, nta butumwa nigeze mwandikaho, birashoboka ko umuntu yaba ari ku mbuga zitandukanye, ntabwo kuba ndimo bivuze ko ibyahavugiwe byose nabigizemo uruhare.'

Mu kwezi gushize, Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru bakora ibiganiro bya Sporo mu Rwanda (AJSPOR/Association des Journalistes Sportifs du Rwanda) ryatangaje ko ryitandukanyije n'imikorere ya bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo kuri Radio 10 ngo kuko idakurikiza amahame agenga itangazamakuru ry'umwuga.

Iri shyirahamwe ryanagaragaje abo banyamakuru ari bo Samuel Karenzi na Kalisa Bruno bombi bari muri iri shyirahamwe ndetse na Kazungu Clever na Biganiro Antha batari abanyamuryango.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ibya-Sadate-na-Karenzi-byafashe-indi-ntera-umwe-yasabye-RIB-kubyinjiramo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)