Ibyo kubeshya ko Kagame yatabarutse babitangiye cyera, na Kantano yaramubitse - Viateur #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Rutagengwa Viateur yabishimangiye mu kiganiro kirerekire cy'amajwi n'amashusho yagiranye na Ukwezi TV, asobanura uko yinjiye mu gisirikare cy'Inkotanyi kugeza babohoye igihugu bakanahagarika Jenoside, na nyuma akaba yarakomeje uwo mwuga kugeza ubwo yaje gusubira mu buzima busanzwe.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO :

Muri iki kiganiro abara neza inkuru y'uko byari byifashe mu gihe cy'imyitozo y'urugamba ndetse n'igihe nyirizina cy'imirwano, Rutagengwa agaruka no kuri RTLM, radio rutwitsi yabibaga amacakubiri mu Banyarwanda inabeshya abaturage, igaragaza ko Inkotanyi zatsinzwe.

Aha niho Rutagengwa Viateur avuga ko uwitwa Kantano yigeze kujya kuri radio akavuga ko General Major Paul Kagame wari uyoboye ingabo zabohoye u Rwanda bamutsinze i Kampala muri Uganda bityo Inkotanyi zikaba zatsinzwe kuko uwari uzikuriye atakiriho.

Ibi nibyo ashingiraho avuga ko abirirwa bakwiza ibihuha muri iki gihe bagaragara neza nk'abatera ikirenge mu cya Kantano bityo n'urubyiruko rutazi amateka ya cyera rukaba rukwiye kubibona rukabyamagana rukirinda ko hari icyo ibihuha nk'ibyo bigamije gusenya byakwangiza.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibyo-kubeshya-ko-Kagame-yatabarutse-babitangiye-cyera-na-Kantano-yaramubitse-Viateur

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)