Umukinnyi ukomeye wa PSG ,Kylian Mbappe yashimishije abatari bake nyuma yo gufasha umwana muto urwaye kanseri akamuganiriza cyane ,ibintu byatumye bamwe bamufata nk'umuntu ufite umutima mwiza.
Uyu rutahizamu wa Paris-Saint Germain yazamuye amarangamutima ya benshi, ubwo yafataga umwanya akaganiriza umwana muto urwariye kanseri mu bitaro by'i New York.
Mu rurimi rw'iki-Espagnol, Mbappe yagaririye n'uyu mwana urwaye Kanseri ahanini ku bijyanye n'umupira w'amaguru.
Mbappe yegereye Camera asuhuza uyu nwana, maze nawe aramupepera aramusuhuza, ubwo batangira kuganira.
Uyu mwana urwaye witwa Juan, yagize ati'Birandenze, kubera ko kuri njye uri umukinnyi wa mbere nkunda'.Juan yanavuze ko yari kapiteni akanaba umunyezamu w'ikipe y'iwabo ku ivuko.
Mu kumusubiza, Mbappe yagize ati'Oh, umwanya mwiza cyane'.
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
Source : https://yegob.rw/ibyo-kylian-mbappe-yakoreye-umwana-muto-byakoze-benshi-ku-mutima/