Gahunda ya Tourism Inc igiye kuba ku nshuro ya kane, ikaba ikubiyemo ibikorwa by’amahugurwa no kungurana ubumenyi, hakanibandwa ku nzitizi zibangamira ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu rwego rw’ubukerarugendo, zirimo kutagira ubumenyi buhagije ndetse no kutabona igishoro gikinewe kugira ngo imishinga yabo ishyirwe mu bikorwa.
Kuri iyi nshuro ya kane, ba rwiyemezamirimo 25 bafite hagati y’imyaka 18 na 35 nibo bazahabwa amahugurwa, azabafasha kwiyubakamo ubushobozi buzatuma bagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo ruri mu zagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Coronavirus.
Iki cyiciro cya kane kije gisanga ibindi bitatu byarangiye, birimo bibiri bya mbere aho abahuguwe batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, n’icya gatatu kigizwe na ba rwiyemezamirimo bitegura kurangiza amasomo yabo.
Sandra Gatete, Umuyobozi w’Ikigo cya City Buddiz, akaba n’umwe mu banyuze muri aya mahugurwa, yavuze ko gahunda ya Tourism Inc. yamufashije kwagura ibikorwa bye.
Ati “Tourism Inc yamfashije kugeza ibikorwa byanjye ku rundi rwego, idufasha kutangiza no gukurikirana ibikorwa byacu. Badutoje kugira imitekerereze yihariye mu gukemura ibibazo bitwugarije, kandi ibyo byatumye dukomeza ibikorwa byacu binyuze mu gutanga izindi serivisi zatumye ikigo cyacu gikomeza gukora muri ibi bihe by’icyorezo”.
Yongeyeho ati “Kuba umwe mu bagize Tourism Inc byanshoboje gusangira ibitekerezo n’abandi ba rwiyemezamirimo b’abagore, kandi binyubakamo icyizere cy’uko urwego rw’ubukerarugendo bw’u Rwanda ruzahangana n’iki cyorezo kandi rukongera gukomera”.
Charity Kabango, Umuyobozi muri ESP, yavuze ko umusaruro wa Tourism Inc watangiye kwigaragaza.
Ati “Gahunda ya Tourism Inc iteguye mu buryo bwo guteza imbere abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi mu bukerarugendo bw’u Rwanda, kandi twatangiye kubona impinduka nziza mu banyeshuri bacu barangije (mu byiciro bibiri bya mbere). Twishimiye gukomeza gukorana n’umuryango wa Mastercard Foundation mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato, cyane cyane abagore, binyuze mu kwihangira imirimo”.
Rica Rwigamba, Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, yavuze ko urwego rw’ubukerarugendo ruzakenera ibikorwa bishya birimo iby’abakiri bato, kugira ngo rwigobotore ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rwongere kwiyubaka nyuma y’icyorezo, ruzakenera ibikorwa by’udushya tuzanwa n’abantu bakiri bato. Uyu muryango ufite ubushake bwo gukomeza ubu bufatanye na ESP kugira ngo duteze imbere kandi tunoze ibyo bitekerezo bishya, bizafasha mu kwagura no kubyaza umusaruro amahirwe ari muri uru rwego”.
Ba rwiyemezamirimo bafite amahirwe yo kwakirwa muri iki cyiciro cya kane cya gahunda ya Tourism Inc, ni abafite imishinga cyangwa ibitekerezo bishingiye ku bukerarugendo, kandi bateganya gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda. Bagomba kandi kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35, kandi bakaba biteguye kumara amezi atandatu muri aya mahugurwa. Abagore bujuje ibi byose bararikiwe cyane kwitabira iyi gahunda.
Ku bumva bujuje ibisabwa, bashobora kwiyandikisha banyuze kuri http://bit.ly/tourisminc4
Ku bifuza ibindi bisobanuro, bashobora kwandikira, Isidore Iradukunda, Umuyobozi wa Porogaramu muri ESP, kuri email ya [email protected] cyangwa bakamuhamagara kuri +250 788 406 076.
Bashobora kandi no guca kuri Nicolas Emane, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Mastercard Foundation, bakamwandikira kuri email ya [email protected] cyangwa bakamuhamagara kuri +250 783 720 809.