Idamange yasubiye mu rukiko asaba kuburana ari hanze -

webrwanda
0

Ku wa 09 Werurwe 2021 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagagaba rwanzuye ko Idamange afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha ashinjwa bifitanye isano n’amagambo yagiye atangaza ku muyoboro we wa YouTube bigikorwaho iperereza.

Uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko ufite abana bane yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho Ubushinjacyaha bwari mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo mu gihe uregwa we yari muri Gereza ya Mageragere.

Yabwiye urukiko ko umwanzuro umufunga by’agateganyo wafashwe hirengagijwe ko ibimenyetso byose bimushinja bihari [kuko ari amajwi ye akiri kuri YouTube], hanirengagijwe ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ngo hari mu masaha y’ijoro.

Mu iburana rye, yagarutse cyane ku magambo yavuze no mu iburanisha ribanza ko nta bubasha afite bwo guhamagarira abantu guteza imvururu kuko ngo atari umunyapolitiki ngo abaturage babe bamuyoboka.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya maze buvuga ko mu mpamvu Idamange atanga ashingiraho ubujirire bwe, nta n’imwe nshya irimo itandukanye n’ibyo yavugiye mu iburanisha rya mbere.

Bwavuze kandi ko nta nenge n’imwe y’icyemezo cy’urukiko rwa mbere agaragaza ku buryo yashingirwaho mu bujurire bwe. Bwavuze ko akwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza ku byo ashinjwa.

Umwanzuro w’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa rya Indamange uzasomwa ku wa Mbere tariki 29 Werurwe.

Ibyaha akurikiranyweho birimo gutanga sheki itazigamiye, guteza imvururu muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ibyaha Idamange akurikiranyweho bishingiye ku magambo yatambutsaga kuri shene ye ya Youtube



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)