Igisubizo ku bashaka gusura u Rwanda, gukumirwa n’u Bwongereza, kubungabunga ibinyabuzima – Ikiganiro na Perezida Kagame
Iki kiganiro cyabaye kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, ubwo Perezida Kagame yashyiraga umukono ku masezerano yo kwinjira muri gahunda ya The Giant Club, igamije gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
The Giant Club yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Space for Giant, ukaba ari umufatanyabikorwa wihariye w’igitangazamakuru The Independent, ari nayo mpamvu Lord Lebedev yaje muri icyo gikorwa.
Umunsi ikiganiro cyabereyeho ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ntibyigeze bitangaza ibyavugiwemo, gusa Lebedev yabivuye imuzingo mu nkuru ndende yanditse mu kinyamakuru cye The Independent.
Perezida Kagame aganira n’uyu mushoramari yagarutse ku byerekeranye n’abasura u Rwanda, maze agira ati “Iyo abashyitsi baje mu Rwanda, mbagira inama yo kubanza gusura urwibutso rwa jenoside, noneho nyuma bakabona gusura ibindi bice by’igihugu kugira ngo babone aho twavuye n’aho turi ubu. Turi kugerageza kuva mu mateka ashaririye twanyuzemo, tugaha abantu icyizere.”
Yakomeje avuga ku buhakanyi bw’ u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo ibihugu byombi byasohoraga inyandiko zerekana ko bidashyigikiye igitekerezo cya Loni cyo kwita ibyabereye mu Rwanda mu 1994 “Jenoside yakorewe Abatutsi”, ngo kuko hari n’abahutu bapfuye.
Perezida Kagame yavuze ko icy’ingenzi ari ukumenya Jenoside icyo ari cyo ni uwo yari igambiriye gutsemba. Ati “Ok, hari abahutu benshi bapfuye. Ariko ntabwo bapfuye kubera ko bahigwaga bazira ako bavutse.”
Bavuze ku bijyanye no kubungabunga ibinyabuzima
Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Lebedev yagarutse ku ngingo nyamukuru ijyanye n’igikorwa yari yajemo, avuga ku bijyanye n’ibinyabuzima muri rusange, aho yabwiye uyu mushoramari ko kwita ku bidukikije bijyana no kubaho neza kw’abantu, ndetse ko ari kimwe mu bigize ubuzima bw’abanyarwanda.
Yamubwiye amwereka ibiti ati “Aho turi ubu, biriya ntabwo ari ibiti byatewe, Twaraje twubaka mu ishyamba.” Yakomeje avuga ko gahunda ya The Giant Club yinjiyemo ari ‘ihuriro ry’abanyabitekerezo’.
Yongeyeho ati “Mu gihe abantu bavaga mu byabo mu 1994, igihugu cyacu cyari kigiye kuba ubutayu neza, kubera ko abantu barazaga bagatema ibiti bakabicana, abandi bakabyubakisha inzu. Twabonye akamaro ko gushishikariza abantu kongera gutera ibiti.”
Perezida Kagame yakomoje kandi ku byerekereranye n’ubukerarugendo, avuga ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyatera byahagaritse aho u Rwanda rwakuraga, bituma ubukungu bw’u Rwanda buganuka. Ndetse Raporo ya Banki y’Isi yerekanye ko mu 2020 bwagabanutseho 0.2%.
U Rwanda ni igihugu cyungukira ahanini mu bukerarugendo, aho umunyamahanga usuye Parike y’ibirunga (imwe mu zisurwa cyane) agiye kureba ingagi, yishyura amadolari 1500, ni ukuvuga arenga miliyoni 1,4 Frw.
Yagarutse ku byerekeranye no gukumirwa n’u Bwongereza
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku cyemezo u Bwongereza bwafashe cyo guhagarika ingendo ziva mu Rwanda, avuga ko byamuteye urujijo atumva neza impamvu yabiteye, yibaza niba hari isano bifitanye na politike.
Ati “Twabajije kuri ambasade, tubaza ambasaderi, hari abaminisitiri bacu bagiranye ibiganiro n’abaminisitiri i Londres ariko mu bisubizo batanga, nta mpamvu igaragara berekana yabiteye.”
“Nabwo ni bibi cyane, icyemezo cyo gukumira u Rwanda cyaziye umunsi umwe na raporo yerekanaga ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku isi, mu bihugu byashyizeho ingamba zo guhangana na Covid-19.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Laboratoire y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima , RBC, itigeze ibona virus yihinduranyije yagaragaye muri Afurika y’Epfo ndetse bimenyeshwa n’u Bwongereza.
Yagize ati “Niba mufite amakuru y’uko tuyifite, dukeneye kubimenya. Mwadushyize mu cyiciro kimwe n’icy’ibihugu byavuze ko bitabamo Covid-19. Mugiye kutugereranya nabyo?”
Lebedev akomeza avuga ukuntu u Rwanda ari igihugu cyatanzweho urugero na bamwe, ku kuntu ibihugu byo mu majyepfo y’Isi bigomba kwitwara mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Yerekana ukuntu u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kwambara agapfukamunwa ndetse no kuba abantu bageze mu ngo zabo saa mbiri z’ijoro.
Avuga ko mu banduye Coronavirus mu Rwanda bari munsi y’ibihumbi 20 ndetse n’abahitanywe nayo bari munsi ya 300. Gusa agaragaza ko hari abantu batishimira imikorerere ya guverinoma ku bijyanye no gukaza ingamba, ngo kubera ko bahabwa ibihano bikomeye birimo no gushyirwa muri stade barenze ku masaha bakararamo.
Abayobozi bo bavuga ko ari bwo buryo bwonyine bwari bukenewe kugira ngo harindwe ikwirakwira ry’icyorezo. Ibintu Lebedev avuga ko ibihugu by’i Burayi bitashobora gushyira mu bikorwa, kandi u Rwanda rwarabigezeho.