Igitego Cédric Amissi yantsinze akiri muri Rayon Sports kiracyanzenguruka mu mutwe nk'isereri – Emery Mvuyekure #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Tusker FC muri Kenya, Emery Mvuyekure avuga ko rutahizamu wamutsinze igitego n'uyu munsi kikaba kikimurya ari umurundi, Cédric Amissi ubwo yakiniraga Rayon Sports we ari muri AS Kigali.

Uyu munyezamu wanyuze mu makipe atandukanye, aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko impamvu iki gitego cyamuriye byatewe n'uko uyu rutahizamu yari yiharaje gutsinda ibitego bya garrincha(gusimbuka ugaterera umupira mu kirere uteye umugongo izamu), we ahiga ko atazakimutsinda, birangira agitsinzwe.

Ati'umuntu navuga ko yantsinze igitego kikandya bitewe n'agaciro uwo mukino wari ufite, ni Cédric Amissi, icyo gihe nari nkiri muri AS Kigali dukina na Rayon Sports, Cédric yantsinze igitego cyarambabaje na n'ubu kiracyanzenguruka mu mutwe nk'isereri.'

'Icyo gihe Amissi yari hiraje gutsinda ibitego bya garrincha, yari amaze kubitsinda bigera muri 5, nkajya nicara nkavuga nti iki gitego ntabwo yazakintsinda ntabwo bishoboka, ikintu cyambabaje ni uko nanjye yaje kukintsinda rero.'

Emery Mvuyekure ni umunyezamu wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo AS Kigali, Police FC na APR FC, ubu ari mu bakinnyi 31 umutoza Mashami Vincent aherutse guhamagara azifashisha mu mikino 2 ya Mozambique na Cameroun mu ushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.

Emery Mvuyekure ngo igitego Amissi Cedric yamutsinze ntikizamuva mu mutwe
Amissi Cedric ni umwe muri ba rutahizamu bateye ubwoba abanyezamu benshi ubwo yakinaga mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/igitego-cedric-amissi-yantsinze-akiri-muri-rayon-sports-kiracyanzenguruka-mu-mutwe-nk-isereri-emery-mvuyekure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)