Ikimero cy'umusore w'Umunyarwanda wihinduye umukobwa cyasajije abagabo kuri social media #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda yaricaye areba ibigenda byaduka, maze arihorera agira ati 'n'akataraza muzakazana.' Undi na we ati 'erega kiliziya yakuye kirazira.'

Hari n'ababona ibiba muri iki gihe bakavuga ko 'Turi mu bihe bya nyuma', ese uri mu kuri ninde ? Reka tubyirengagize twivugire ibyo tubonesha amaso cyangwa twumvisha amatwi.

Cyera ntawari uzi ko umugabo yashyingirana n'umugabo mugenzi we bakabana nk'umugore n'umugabo, ubu bisa nk'ibimaze kumenyerwa ko atari bishya. Ariko se kuba wahuye na Habimana uyu munsi ejo mukazahura ari Nyirahabimana byo birasanzwe ?

Reka twemere ko ari iterambere n'ikoranabuhanga ndetse n'ubuhanga bikomeje gutumbagira. Ubu umuntu ashobora kujya kwibagisha umubiri we bakawuconga, bakawunogereza bakawugira uko abyifuza, ariko hari n'abafata imiti ya gihanga, bakagira imiterere inyuranye n'iyo bari bafite.

Iyo miti ubusanzwe ikunze kuba ari imisemburo ituma uwari umuhungu, azana ikibuno nk'icy'abakobwa, amabere na yo agashinga reka sinakubwira, maze umusore yatambuka mu muhanda, abagabo n'abasore bakamukurikiza amaso.

Umunyarwanda w'umusore witwa Lionel uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, na we yayobotse inzira yo kwihinduza igitsina ibizwi mu ndimi z'amahanga nka Transgender, abonye bimuhiriye ahita ahindura n'izina yiyita Lilly Tronn.

Uyu musore cyangwa inkumi uba mu mujyi wa Dallas, ni umwe mu bakurura abagabo cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikimero cye kitagira uko gisa dore ko imiterere ye ifitwe n'abagore cyangwa abakobwa bacye ku Isi.

Iki kimero cye anakibyaza umusaruro kuko ubu yanayobotse imbuga zicuruza amashusho y'inzongamubiri ngo akuramo agatubutse.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Ikimero-cy-umusore-w-Umunyarwanda-wihinduye-umukobwa-cyasajije-abagabo-kuri-social-media

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)