Nta muntu n’umwe utemera ko kurwanya iterabwoba bisaba igihugu ubushobozi bukomeye, ariko iyo bije ku Rwanda bamwe mu biyita ko barunenga cyangwa batavuga rumwe n’ubutegetsi bwarwo usanga intego yabo ari uguca intege Igihugu no kukibuza kugira uburyo bukwiye bwo kurwanya itebwoba no kurinda umutekano w’abaturage.
Ngo agahwa kari ku wundi karahandurika. Nta kimwaro baterwa no kwirengagiza, guha uburemere buke, cyangwa gushakira ibisobanuro ndetse banahakana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’iterabwoba byibasiye u Rwanda myaka mike ishize.
Ahubwo, mu buryo bumeze nko gufata umukara bakawita umweru, ikibi bakakibatiza icyiza, abo biyise ko batavuga rumwe na Leta bakanatiza umurindi imitwe y’iterabwoba, bakunze kumvikana bashinja Guverinoma ubugizi bwa nabi, nk’uko Baumont aherutse kubikora mu nkuru ye yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza “The Guardian” ifite umutwe ugira uti: ‘We choose good guys and bad guys’: beneath the myth of ‘model’ Rwanda – bishatse kuvuga ko ba mpatsibihugu na ba gashakabuhake aribo bafite ububasha bwo kugenera abandi uko babaho).
Iyi nkuru ya Baumont ishingiye ku bikubiye mu gitabo cy’umwikomo cya Michela Wrong, bisa nk’aho yacyanditse abitewe n’agahinda yatewe no kubura Patrick Karegeya.
Isesengura rya Baumont ry’icyo gitabo cy’umwikomo cya Michela Wrong ryirengagiza ibintu by’ingenzi bagerageza guca hejuru, kubera ko intego rusange y’iyo nkuru ari uguharabika u Rwanda, no gukorera ubuvugizi abafite uruhare mu bugizi bwa nabi n’ibikorwa by’iterabwoba bigamije kwibasira u Rwanda.
Inkuru ya Beaumont isubira mu magambo yanditswe na Michaela Wrong avuga ko hari umudipolomate w’Umufaransa (atavuga izina) wamubwiye ko mu 1994 ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zakoreye ubwicanyi abaturage b’Abahutu bashakaga guhungira muri DR Congo (icyahoze ari Zaire).
Amagambo y’umudipolomate w’umufaransa niyo Baumont na Michela Wrong bagize inkingi y’igitabo n’inkuru byabo bigamije guhimba amateka y’umugambi w’ubwicanyi FPR-Inkotanyi itigeze igira mu buzima bwayo.
Uwo mudipolomate w’Umufaransa bamushyize imbere nk’umuntu wari ufite amakuru y’impamo kandi udafite aho abogamiye, nyamara byamaze kugaragara neza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa bakomeje gufasha Guverinoma yari irimo gukora jenoside, kandi bagakora ibishoboka byose ngo bajijishe Isi ko nta ruhare u Bufaransa bwari bufite muri jenoside.
Bibaye ari nk’urubanza ruregwamo FPR-Inkotanyi, ibyo Michela Wrong na Baumont bavugwa ko byavuzwe n’umudipolomate w’Umufaransa nta gaciro na gato bishobora guhabwa, kuko bizwi ko Guverinoma y’u Bufaransa yari ishyigikiye ku mugaragaro Guverinoma yari irimo gukora jenoside, mu gihe ku rundi ruhande ingabo zari iza FPR- Inkotanyi zarwanaga zigamije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko bizwi, uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyabose. Raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu witwa “Amnesty International” yatangaje ko mu 1994 na 1995 u Bufaransa bwakomeje guha inkunga Guverinoma yakoze Jenoside yari yatangiye imyiteguro yo kugaba ibitero ku Rwanda, kandi intwaro n’imyitozo y’abarwanyi byose byatangirwaga mu nkambi z’impunzi zari mu burasirazuba bw’icyahoze ari Zaire.
Naho ku bijyanye n’ibitero by’abacengezi baturukaga mu nkambi z’impunzi muri Zaire, mu 1995, Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (UN High Commissioner for Human Rights office in Rwanda) byatangaje ko “Ibitero by’abacengezi bigamije intego zitandukanye, harimo kwica abari impunzi batahutse bava muri Zaire bakagaruka mu Rwanda batabiherewe uburenganzira n’abayobora inkambi z’impunzi; ndetse no kwica abakekwaho gukorana na guverinoma y’ubumwe, harimo abashyize intwaro hasi bakishyira mu maboko ya gerinoma y’Ubumwe, ndetse n’abatanga amakuru ku bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.”
Kugerageza kwegeka kuri FPR-Inkotanyi ubugizi bwa nabi bwakozwe n’Ingabo zari iza Guverinoma yakoze Jenoside, Interahamwe n’Abacengezi ni ibintu bikorwa n’abantu biyemeje kuyoborwa n’ubwenge budafite umurongo uhamye.
Ibi ni nabyo bisobanura uburyo hari abasobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo bakirengagiza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barafashe bugwate abaturage, barimo abagore n’abana, kugira ngo bajye babashyira imbere nk’udukingirizo cyangwa ibitambo bakoreshaga bikingira.
Mu by’ukuri, izi mvugo zigerageza gushinja Leta y’ubumwe icyo zigamije ni ukurangaza mu rwego rwo kuyobya uburari ku byakozwe na guverinoma yakoze jenoside amahanga arebera binyuranye n’amategeko mpuzamahanga ku bijyanye n’inkambi z’impunzi, aho kwambura intwaro ex-FAR n’Interahamwe, Leta ya Congo yabatuje mu nkambi ziri hafi n’imipaka y’u Rwanda nta kuvangura abasirikare n’abaturage. Amategeko mpuzamhanga abuza kandi gufata bugwate no gukoresha abasivili nk’udukingirizo mu bikorwa bya Gisirikare.
Mu Isi itarangwamo akarengane no kwigiza nkana, amateka yandikwa ku Ngabo zari iza FPR-Inkotanyi ni ayo kurata ubutwari bw’ingabo zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi, kandi zikabohora Igihugu mu maboko y’Interahamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, zicyura ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyarwanda bari barafashwe bugwate.
Ayo niyo mateka y’ukuri akwiye kuvugwa no kwigishwa, mu rwego rwo gutesha agaciro ibivugwa na bamwe mu bahoze ku buyobozi mu Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo birego by’ibihimbano bikomje gukwirakwazwa, ikibi gikomeje guhabwa umwanya wo gukura nk’uko bigaragazwa n’ibyanditswe na Beaumont na Wrong bafata abagize uruhare muri Jenoside, harimo n’abari abayobozi mu Bufaransa - nk’abafite ijambo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu rwego rw’uwo mugambi wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka, intwari zahagaritse jenoside bagerageraza kuzitirira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, naho abagize uruhare muri Jenoside bakabahanaguraho ibyaha, naho Leta y’u Rwanda bakayihimbira kuba nyirabayazana y’imvururu mu karere k’ibiyaga bigari mu myaka ibarirwa mu 20 ishize.
Ingaruka z’ibi bikorwa bigoreka amateka ni ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bitiza umurindi abayikoze ku buryo buri gihe bumva babonye ubushobozi basubukura umugambi wabo, bityo n’ibyo Isi yose yiyemeje ko “Jenoside itazongera ukundi (Never Again) bigahinduka intero yo mu magambo gusa."
Ku rundi ruhande, ibyo Michela Wrong yanditse agereranya inshuti ye Patrick Karegeya n’umunyamakuru Khashoggi, bigaragra ko nta shingiro bifite na gato.
Ibyo Michela Wrong yavuze ko atazakoresha marangamutima cyangwa gupfundikiranya by’amakabyankuru mu gitabo cye, byarangiye ahubwo aribyo akoze gusa.
Urugero, hari aho avuga ko “Afurika y’Epfo yashatse gupfukirana inkuru zavugaga ku rupfu rwa Karegeya" kandi nk’uko bizwi Leta ya Afurika y’Epfo yirukanye Abadipolomate b’u Rwanda, ishyiraho amananiza mu buryo bwo gutanga Visa ku Banyarwanda bashaka kujya muri icyo gihugu, ndetse yagerageje gukurikirana mu butabera Abanyarwanda, ariko inkiko zo muri Afurika y’Epfo zemeza ko ikirego kidashobora kuburanishwa mu mizi kubera ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bufite muri dosiye, bityo urubanza ruhita ruhagarikwa.
Ibi byemezo byafashwe na Afurika y’Epfo mu rwego rwa dipolomasi n’ubutabera Michela Wrong arabyirengagiza akavuga ko Afurika y’Epfo yashatse gupfukirana no gucecekesha ibijyanye n’urupfu rwa Karegeya. Ariko mu by’ukuri impamvu irazwi.
Agahinda k’umunyamakuru Michela Wrong kubera urupfu rw’inshuti ye biragaragara ko gatuma iki kibazo akigira bwite.
Uretse ibyo gufata iki kibazo kijyanye na Karegeyeamu buryo bwite, Michela Wrong arapfundikiranya, akagoreka ibyo bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bavuze ku bijyanye n’urupfu rwa Karegeya.
Ibyo abo bayobozi batandukanye bavuze bihuye na politiki y’Igihugu yo kutajenjeka mu kurinda umutekano w’Igihugu, no kurwanya umuntu wese uzashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Ariko bifashwe nk’urugero mu buryo bwo kuvuga no kugereranya, reka dufate ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guhashya umuntu wari inyuma y’ibitero bya gerenade byibasiye Umujyi wa Kigali mu 2010 bigahitana abantu benshi.
Ibyo bitero bya gerenade iyo biramuka bikozwe mu Bwongereza, umuntu yakwibaza niba Michela Wrong hari ikibazo yari kugira mu gihe Leta y’u Bwongereza yashyira mu bikorwa umugambi wo guhashya umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa MI6, kabone n’iyo yaba ari inshuti ye magara, mu gihe yaramuka ahunze igihugu, agashinga umutwe witwaje intwaro, maze ukagaba ibitero by’iterabwoba mu mujyi wa Londres?
Ese Michela Wrong yashingira he agereranya umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’ u Bwongereza (M16) wagambanira Igihugu agakora ibitero by’iterabwoba mu Bwongereza n’umunyamakuru Khashoggi wishwe azira gukora umwuga we w’itangazamakuru?
Ntabwo yanabirota! Kandi impamvu zirumvikana. Imwe muri izo mpamvu ni uko ubuzima bw’Abongereza buhabwa agaciro, kandi amarangamutima y’ikimenyane nta gaciro agira iyo umutekano n’ubuzima by’Abongereza biri mu kaga ,kandi nta kintu na kimwe gishobora guhabwa agaciro, n’iyo yaba impamvu ya politiki, cyasobanura ibikorwa by’iterabwoba bihitana abasivili b’inzirakarengane.
Igitabo cya Wrong cyaba kivuga ko Karegeya yishe Sendashonga?
Kimwe mu bintu bitangaje mu nyandiko za Beaumont na Wrong ni uburyo bageregeza kugaragaza Karegeya mu ishusho y’intungane nka Khashoggi w’Umunyarwanda, barangiza bakagereka urupfu rwa Seth Sendashonga kuri Leta y’u Rwanda.
Uretse ko Michela Wrong bigaragara ko yemera ukuri igihe biri mu nyungu ze gusa, naho ubundi nta muntu uyobewe ko Sendashonga amaze guhunga u Rwanda yatangiye gukorana n’abahoze mu ngabo za ex-FAR n’Interahamwe mu mugambi wo gutera u Rwanda, nk’uko byemejwe n’umunyamakuru w’Umufaransa, Gerard Prunier.
Mu gitabo cya Gerard Prunier, (ku rupapuro rwa 366), yaranditse ngo: “Sendashonga yari amaze kwegeranya abofisiye bagera kuri 40 n’abandi basirikari basaga 600 bahoze muri Ex-FAR, bakaba bari bemeye kumuyoboka. Bari biteguye kumukurikira kuko batari bishimiye ubutegetsi bwa FPR mu Rwanda, kandi bananiwe kumvikana na bagenzi babo bari bibumbiye mu mutwe wa ALIR (Armée pour la Libération du Rwanda).”
Niba Michela Wrong ahamya ko u Rwanda rwishe Seth Sendashonga, yasobanura gute ko inshuti ye Karegeya (yita intungane nka Khashoggi ) atabigizemo uruhare kandi yari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi bwo hanze y’Igihugu muri icyo gihe.
Ariko icy’ingenzi ni uko Michela Wrong akwiye gushyira mu gaciro, akabona ko nta kimenyetso gifatika na kimwe ashingiraho yemeza ko Leta y’u Rwanda ifite aho ihuriye n’urupfu rw’inshuti ye.
Abagerageza gushinja Leta y’u Rwanda ibirego bidafite ishingiro nka Michela Wrong, ntabwo batinda kwinyuramo, nk’uko mu gitabo cye atangira avuga ko Karegeya yari intungane, bikarangira amushinje uruhare mu rupfu rwa Sendashonga, kandi nta bimenyetso na mba abifitiye.
Biramutse kandi ari byo, byaba bivuze ko Karegeya atari intungane n’umwere; kimwe n’uko umwanzi w’u Rwanda wifuza guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda adakwiye kwitwa “umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta”.
Aho ibihe bigeza, harageze ko Wrong na Baumont n’abandi bameze nk’abo bemera ko u Rwanda rutagenerwa uko rubaho, kandi ko atari insina ngufi. Nibumve ko batazi u Rwanda kurusha bene rwo.
Ntabwo u Rwanda rubeshejweho n’impuhwe z’Ibihugu by’i Burayi na Amerika cyangwa n’uko hari abanyamahanga barwikundira.
Michela Wrong avuga ko ibihugu bikomeye bitajya bishyira igitutu ku Rwanda, bitewe n’imyumvire iciriritse ya mpatsibihugu yo kugira abayobozi bamwe bashyirwa ku ibere, bakemererwa gukora ibyo bishakiye.
Iyo Michela Wrong avuga ko u Rwanda rutajya rutungwa agatoki, umuntu yakwibaza urwo Rwanda avuga urwo ari rwo.
Ikibabaje ni ukubona igitangazamakuru nka “The Guardian” cyemerera Baumont na Wrong kwibasira igihugu ku mpamvu z’amaherere zidafite ishingiro, uretse gusa ko umuntu yatekereza ko ari mu rwego rwo kwibuka no kwimara agahinda kubera inshuti ye.
Ibi na none bigaragaza ko ushatse kwandika wese yibasira u Rwanda ahabwa umwanya, kandi ibitangazamakuru nabyo bikitwara nk’aho amahame y’umwuga adakurikizwa ku bijyanye n’u Rwanda, inyandiko za Baumont na Wrong zuzuyemo amarangamutima, zirapfundikiranya ibidafitanye isano, kandi zirimo isesengura riciriritse.