Uyu mugabo wahoze ari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD aregwa hamwe na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.
Bose baburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ku byaha birimo iterabwoba, kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba n’ibindi bitandukanye.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwagarutse ku byaha Rusesabagina ashinjwa ko yakoze biturutse ku mutwe w’ingabo wa FLN ushamikiye ku ihuriro ry’imitwe ya Politiki ryiswe MRCD.
Muri rusange Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ibindi byaha birimo gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ubwo hasobanurwaga uko bimwe mu byaha yagiye abikora, Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yabwiye urukiko ko uburyo MRCD/FLN yashinzwe, uruhare Rusesabagina yabigizemo n’ibikorwa bye, bishimangira nta shiti ko yabaye muri uwo mutwe w’iterabwoba.
Mu ibazwa kandi Rusesabagina yahishuye ko ingabo za FLN yazitaga abahungu be, ibi bigashingirwa ku biganiro yagiye agirana na Twagiramuntu Faustin aho yakoreshaga imvugo ‘Abahungu banjye’.
Mu nyandiko mvugo ye yo ku wa 31 Kanama 2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN. Yavuze ko yateye inkunga y’ibihumbi 20 by’Amayero ndetse akanakusanya andi agamije gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.
Iyi mvugo kandi yuzuzwa n’ikiganiro hagati ya Rusesabagina ari kumwe na Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD Ubwiyunge.
Mu biganiro bagiranye icyo gihe Gen Irategeka yaramubwiye ati “Turi gushaka kohereza abahinzi mu murima, wowe ukohereza amafaranga aho tutazi. Urashaka kubacamo ibice.’’
Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina ubwo yari mu Bugenzacyaha yavuze ko mu mvugo bakoreshaga abahinzi bashaka kuvuga abarwanyi, amasuka yasimburaga imbunda, amasasu yari imbuto mu gihe ku irasaniro hitwaga mu murima.
Ubushinjacyaha buti “Ibi byose birerekana ya sano iri hagati ya MRCD/FLN na Rusesabagina wari ushinzwe gukusanya amafaranga akayoherereza abo barwanyi.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko umwana wa Lt Gen Irakiza Wilson Lumbago witwa Ndagijimana Jean Chrétien, ku wa 16 Nyakanga 2020 yabajijwe mu Bugenzacyaha abateraga inkunga FLN avuga ko mu bo azi harimo na Rusesabagina.
Icyo gihe yagize ati “Nzi Rusesabagina kuko yavuganaga na papa na Sankara batwerekaga amafoto kuko njye ntabwo nahuye nawe.’’
Ageze mu Bugenzacyaha, Ndagijimana yavuze ko se Lt Gen Irategeka Wilson yavuganaga na Rusesabagina, hanyuma akaba ariwe atuma kureba amafaranga.
Mu raporo yavuye mu Bubiligi, bigaragara ko izina rya Ndagijimana ryagarutsweho nk’umwe mu bakiraga amafaranga yoherejwe na Munyemana Eric.