Imirimo yo kwagura umuhanda Kigali - Bugesera wa miliyari 49 Frw irarimbanyije (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakoresha umuhanda uva Sonatube mu Mujyi wa Kigali ugakomeza ku Kicukiro kuri gare ya Nyanza werekeza i Gahanga, wambuka ikiraro cya Nyabarongo ukomeza mu karere ka Bugesera, bakunze kugaragaza ko ufunganye ndetse uteza umuvundo cyane cyane mu masaha y'umugoroba.

Ubuyobozi bwabumvise vuba ndetse ubu umuhanda watangiye kwagurwa aho igice kiva Sonatube kigera ku kiraro cya Nyabarongo imirimo igeze kure.

Umuhanda uri kuhubakwa ureshya na 13,8 Km biteganyijwe ko uzuzura utwaye angana na miliyari 49Frw. Ni umuhanda wubatswe ku buryo wagutse bihagije aho muri buri cyerekezo hacamo imodoka ebyiri.

Imirimo yo kuwubaka yatangiye tariki ya 19 Werurwe 2019, yari iteganyijwe kurangira mu mezi 24 [tariki 18 Werurwe 2021] ariko kubera ikibazo cyo kwimura abaturage ndetse n'ibindi bikorwaremezo nk'amazi; amashanyarazi; Fibre Optique imirimo izarangira mu mpera z'uyu mwaka wa 2021.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi, RTDA, gitangaza ko uyu muhanda uzoroshya ingendo zigana mu Ntara y'Iburasirazuba ndetse ukanagera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye IGIHE ko mu bindi byitezwe kuri uyu muhanda ari ukugabanya umuvundo w'imodoka ziwukoresha ku gice cy'Umujyi kiri mu karere ka Kicukiro.

Ati 'Ni umuhanda mugari munini ucamo imodoka ebyiri zigenda n'ebyiri zigaruka, uzafasha abajya ku Kibuga cy'Indege kandi ugabanye umuvundo kuri iki gice cyo mu Mujyi wa Kigali.'
Akomeza avuga ko igice kirangirira kuri Nyabarongo ari icya mbere mu gihe biteganyijwe ko imirimo yo kwagura igice gikomeza kijya Bugesera nayo izahita itangira.

Uyu muhanda wakundaga kurangwamo ubucucike bw'imodoka ariko iki kibazo kiri gukemurwa burundu
Imirimo yo kwagura uyu muhanda hafi y'Ibiro by'Akarere ka Kicukiro igeze kure nyuma yo kwimura abaturage
Abakozi n'ibikoresho byashyizweho mu kwihutisha imirimo yo kwagura uyu muhanda
Uyu muhanda uzagirwa munini ku buryo uzajya unyuramo imodoka ebyiri ziri kugenda n'ebyiri ziri kugaruka
Uzorohereza urujya n'uruza ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera ubwo kizaba cyuzuye
Abakozi bari gukora ubutaruhuka ku buryo imirimo irangira mu gihe cya vuba

Amafoto: Niyonzima Moïse




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kwagura-umuhanda-kigali-bugesera-wa-miliyari-49-frw-irarimbanyije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)