Imisoro y'imitungo itimukanwa yavugishije benshi yakuweho hasubizwaho iyahozeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Werurwe, avuga ko ubu abantu bakomeza kwishyura imosoro yatangwaga muri 2019, ubundi hakazakorwa isuzuma umwaka utaha w'uburyo habaho impinduka z'iyi misoro.

Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi myanzuro yafatiwe mu nama y'Abaminisitiri kandi yafatiwemo indi myanzuro irebana n'imisoro ku mutungo utimukanwam ari yo :

- Izamuka ry'umusoro w'ubutaka ryari ryatangajwe ribaye risubitswe. Abantu bazasora nk'uko babikoze muri 2019 ;
- Igihe ntarengwa yo kwishyura umusoro cyimuriwe mu mpera za Mata 2021 ;
- Abishyuye bagendeye ku bipimo bishya, nibongera gusora bazayaheraho.

Ubwo habagaho izamuka ry'iyi misoro, abaturage bari bagaragaje kutayishimira ndetse bigarukwaho na bamwe mu bo muri sosiyete Sivile bavuga ko yashyizweho hirengagijwe ubushobozi n'amikoro y'abaturage.

Ingabire Marie Immaculée uyobora Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane Transparency International Rwanda, mu kiganiro yari yagiranye na UKWEZI TV, yavuze ko yizeye ko Perezida Kagame hari icyo azahindura kuri iriya misoro kuko ibangamiye abaturage.

Mu kiganiro yamurikiyemo ishusho y'Igihugu mu mwaka wa 2020, Perezida Kagame Paul yagejejweho iby'iki kibazo n'umuturage wo mu Mujyi wa Kigali amubwira ko iriya misoro irenze ubushobozi bw'abaturage.

Muri icyo kiganiro cyabaye mu Kuboza 2021, Perezida Kagame yizeje abaturage ko hagiye gusuzumwa uko iki kibazo cyabonerwa umuti gusa avuga ko hazabaho korohereza abaturage ariko ko abifuza ko imisoro ivaho burundu byo bidashoboka.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imisoro-y-imitungo-itimukanwa-yavugishije-benshi-yakuweho-hasubizwaho-iyahozeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)