Impaka ku buringanire hagati y’umugabo n’umugore mu muryango nyarwanda -

webrwanda
0

Ubusanzwe uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore bivuze guhabwa uburenganzira bungana, amahirwe angana, ntihagire uvutswa ikintu na kimwe kubera igitsina cye.

Mu kiganiro mpaka cyabereye kuri 1K Studio, abantu bavuze uko bumva uburinganire mu buryo butandukanye, ndetse abandi bavuga icyakorwa kugira ngo burusheho kwimakazwa mu Rwanda.

Mu muco wa Kinyarwanda, bimenyerewe ko mu rugo umugabo ari umutware, adashobora guteka, koza amasahane, cyangwa gukora isuku kuko byamye ari imirimo y’abagore n’abakobwa. Iyo hari ugaragaye akora imwe muri iyo, bagenzi be bamuha urw’amenyo bakamwitwa inganzwa, umugore we bakamwita ingare.

Uko iminsi igenda ishira ariko, imyumvire igenda ihinduka nubwo hakiri inzira ndende. Hari aho usanga abagabo bamwe bafasha abagore babo, ariko hakaba n’abandi batabikozwa kuko ari ko bakuze batozwa ko nta mugabo ukora imirimo yo mu rugo.

Uwitwa Frank Munyaneza wari mu kiganiro yakomoje kuri ibi avuga ko mu muco wa kinyarwanda akazi k’umugore ari uguteka no kuhagira abana n’aho ak’umugabo kakaba kujya gushaka amafaranga.

Mugenzi we amuca mu ijambo aramubwira ati aho sinemeranya nawe, n’umugabo yateka igihe cyose abizi neza.

Frank amusubiza agira ati “Buri mugabo wese uzi guteka abikora ashaka amafaranga ntiyatekera umuryango, aba abishoboye ariko ntakwiye kubikora.”

Uwitwa Iribagiza Katara, we yavuze ko aho ari ho ibintu biri gupfira muri iki gihe, aho usanga abagabo benshi bashyiraho ibimeze nk’amahame bati ‘niba nahashye nawe teka’ nta bwumvikane bubayeho.

Herve Mbaraga wari mu kiganiro mpaka yavuze ko icyo yumva cyakorwa ari uguhuza imbaraga, buri wese akamenya aho afite imbaraga n’aho afite intege bagaterana ingufu maze bakuzuzanya nta guhangana kubayeho.

Umugenzuzi w’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, Rose Rwabuhihi, mu kiganiro aherutse kugira na Radio Rwanda cyavugaga ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, yavuze ko ikibazo nyamukuru gituma bitagerwaho ijana ku ijana ari imyumvire iri mu bantu kuva kera ishingiye ku muco.

Yavuze ko nubwo mu Rwanda umugore ahabwa amahirwe angana n’ay’umugabo hakiri imbogamizi ishingiye ku muco, aho usanga ko umugore yita ku byo mu rugo no ku bana umugabo akaba amuyobozi, rimwe na rimwe bikabangamira iterambere ryabo kuko bafite ibibatsikamira.

Yatanze urugero agira ati “Ushobora gufata umuntu ukamubwira uti zamuka hariya ku musozi wa Jali, ukabwira n’undi uti zamuka umusozi wa Jali ariko ukamuha umufuka ku mugongo, ukamushyira igitebo ku mutwe, ukamuha umwana mu maboko, uti ngaho nawe zamuka, nawe yahazamuka akazahagera, cyangwa se akananirirwa mu nzira.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo umugabo n’umugore bagire ubwuzuzanye, ari uko imyumvire yahinduka mu mitwe y’abantu, bagashyira hamwe ubushake n’imbaraga mu kubaka iterambere ry’umugore hubahirizwa ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nta guhangana kubayeho.

Abari mu kiganiro mpaka kuri 1k Studio bagiye impaka ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Rwanda
Rose Rwabuhihi yavuze ko mu muryango nyarwanda hakiri imbogamizi zishingiye ku muco zituma ihame ry'uburinganire hagati y'umugabo n'umugore ritagerwaho



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)