Niba wemeranywa nanjye ukavuga ngo,'Yego' ku ngingo ziri kuri uru rutonde, ukatura ukabyizera, ubuzima bwawe ntibuzigera buhungabana!. Mu mpamvu nyinshi zitabarika zitwemeza ko Yesu ari byose, twahisemo kuvuga kuri 30 zikurikira:
Yesu Kristo ni buri kintu cyose kuri njye:
Ni we mahoro yanjye: Yesu ni we ushobora kunkiza imidugararo n'imvururu byo mu isi.
Ni we munezero wanjye: Umunezero nagira sinzigere nicuza, ni ukugira Yesu Kristo muri njye. Sinkeneye undi munezero!
Ni we mpongano y'ibyaha byanjye byose: Yesu yajugunye ibyaha byanjye byose inyuma y'inyanja yo kwibagirwa. Ikindi kandi iyo umwanzi anyanduje, Yesu yongera kungirira imbabazi.
Ni we wera: Yesu anyeza inshuro nyinshi kandi igihe cyose nkiriho. Urupfu rwe ruhora rurema ubuzima bushya muri njye. 2 Abakorinto 4:12
Ni we mwungeri wanjye: Naho ntagira undi unyitaho, Yesu we abikorana gukiranuka kandi amanywa n'ijoro.
Ni we ndirimbo yanjye: Nta yindi ngingo cyangwa izindi mpamvu zo kuririmba ibisingizo, atari Yesu Kristo.
Ni we murwa wanjye: Ntabwo nkeneye undi murwa atari Yesu. Nta kintu nakimwe gihagije nkawe.
Ni we nyungu yanjye: Inyungu zose nagira Yesu atazifitemo uruhare, zampindukirira ibihombo.
Ni we bwishingizi bwanjye: Niba ibintu byawe byose bidafite ubwishingizi muri Yesu, ntiwezere ko ufite umutekano.
Ni we ejo hazaza hanjye: Yesu ni we wo guhangwa amaso, nzamusanganira no kuri urya munsi, Haleluya!
Ni we Mwami wanjye rukumbi, n'umuyobozi wanjye: "Ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z'ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha kandi mufite imitima itabacira urubanza, kugira ngo nubwo babasebya batuka ingeso zanyu nziza zo muri Kristo bamware". 1Petero 3:15
Ni we muryango wanjye: Yesu ni we mama, mushiki wanjye, na murumuna wanjye,...
Ni we cyubahiro cyanjye: Ntabwo rwose nkeneye ikindi cyubahiro kitari muri Yesu. Ntacyo bitwaye naho abantu bansuzugura, bakabikora iminsi yose y'ubuzima bwanjye, Yesu mufite ntacyo bintwaye.
Ni we gihome cyanjye, ingabo yanjye, n'umurinzi wanjye: Muri Yesu mfite umutekano wuzuye.
Ni we Databuja: Yesu ni we mutoza mwiza, mwigiraho byose.
Ni we muyobozi wanjye: Benshi nashoboraga kubishingikirizaho ngo banyobore, ariko Yesu nasanze ari we uzi neza inzira nkwiye kunyuramo. Izina rye rihabwe icyubahiro!
Ni we mutware wanjye: Naho ntagira undi unkomeza cyangwa unyigisha kurwana, Yesu ni umurwanyi wanjye ukomeye, umutware w'ingabo z'Imana. Ntabwo ari umunyantege nke nk'abisi.
Ni we kiruhuko cyanjye: N'igihe umubiri wanjye uzaba utakigira uburiri cyangwa umusego, umwuka wanjye uzaba ugifite ahantu heza ho kuruhukira. Ni muri Kristo Yesu!
Ni we muganga wanjye: Nubwo hagera igihe abaganga bose b'isi bananirwa gukiza umubiri wanjye, Yesu we ashobora kunkiza.
Ni we ntego yanjye: Kumera nka Yesu no kugira umutima nk'uwe, niho nsiganirwa kugera.
Ni we umpumuriza: Ihumure rihagije kuri njye riruta byose, ni ukuba muri Yesu.
Ni we mucamanza wanjye: Ntabwo bitangaje uko ab'isi bancira urubanza, Yesu ni we mucamanza mwiza utabera.
Ni we biryo nahisemo: Yesu ni we mutsima w'Umwuka wanjye, umubiri n'ubugingo. Ntacyo nzakena mufite.
Ni we myidagaduro yanjye kandi rwose ndishimye!: Indi myidagaduro yose irashira kandi akenshi igira ingaruka mbi. Kwidagadurira muri Yesu bitanga amahoro, byo mbona ntako bisi.
Ni we mahirwe yanjye n'amajyambere yanjye: Ibyo Yesu yohereje mu nzira yanjye buri gihe binzanira amahirwe n'iterambere. Nta muntu n'umwe wigeze agira amahirwe meza n'iterambere nk'iryo dukomora kuri Yesu.
Ni we bwenge bwanjye no gusobanukirwa kwanjye: Ubwenge bukomeye no gusobanukirwa neza kurutaho, Kumwumvira nta handi byaboneka atari muri Yesu.
Ni we Jambo n'i inkota yanjye: Iyi ntwaro Yesu yaduhaye, iruta izindi zose.
Ni we nshuti yanjye yo kwizerwa, ikiranuka. Ubundi bucuti ubwo aribwo bwose, butari kuri Yesu ntacyo bumaze.
Ni we nyungu zanjye: Izindi nyungu zidafitanye isano na Yesu, ni ubusa.
Ni we rutare rwanjye, ni urufatiro rwanjye: Yesu ni we ugumana nanjye, igihe byose byanshizeho.
Ni we buzima bwanjye: Yesu we ahoraho iteka, bityo nanjye nzahoraho iteka. Ni we kuri, nta mpamvu n'imwe yo kumushidikanyaho.
Source: ActiveChristianity.org
Source : https://agakiza.org/Impamvu-30-muri-nyinshi-zinyereka-ko-Yesu-Kristo-ari-byose-kuri-njye.html