Impano ye ni umurage ukomeye utazazimira- Imbamutima z'abasezeye kuri Padiri Ubald - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo hari hashize ukwezi inkuru y'urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga itangajwe ntibyakuyeho ko abamusezeyeho bose bazengaga amarira mu maso ku bwo kubura umupadiri wuje urukundo ndetse n'impano yihariye Rurema wa muhanze yamugabiye.

Ubwo abantu basezeraga bwa nyuma kuri Ubald Rugirangoga, byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera ahabereye uyu muhango hinjiraga abantu bake bamara ku musezeraho bagasohoka hakinjiramo abandi.

Uretse ibyo ariko uwamaraga kumusezeraho wese yagombaga guhita ataha cyane ko bitari byemewe guhagarara hanze ya kiliziya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Umuhango wo kumusezera witabiriwe n'ingeri z'abantu batandukanye, barimo abo mu muryango we, abo muri Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge ndetse n'Abihayimana bagenzi be bari barangajwe imbere na Cardinal Kambanda.

Cardinal Kambanda yafashe umwanya wo kugeza ijambo ku bari bitabiriye uyu muhango ndetse n'abawukurikiraniraga kuri Radiyo Mariya no kuri Youtube.

Mu ijambo rya Cardinal Kambanda yagarutse cyane ku mateka n'ubutwari byaranze Padiri Ubald Rugirangoga n'ububabare yagize mu bihe byatambutse cyane ko yashegeshwe n'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo arimo kubura umuryango we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uretse kuvuga ubu butwari bwa Padiri Ubald Rugirangoga, Cardinal Kambanda yongeye kugaragaza ko impano yari afite ari umwihariko we kandi ko izaba umurange ku basigaye.

Ati 'Ntabwo yemeye guheranwa n'agahinda, ahubwo ubwo bubabare yabubyajemo imbaraga zikomeye zo kubaka amahoro, gusaba imbabazi, kwicisha bugufi, ugusaba imbabazi Imana, gusaba imbabazi abavandimwe wahemukiye, kubabarira umuvandimwe waguhemukiye ukamubohora mu mutima[...] afasha abantu kwiyunga n'imana kwiyunga n'imiryango kwiyunga n'abavandimwe.'

Cardinal Kambanda yagereranyije ibyabaye ku buzima bwa Ubald Rugirangonga n'inkuru iri muri Bibiliya y'umugabo witwa Yobu, wahuye n'ibibazo bikomeye umuryango ugashira, abana bagapfa, inshuti zikamucikaho agakomeza kumaramaza ku Mana.

Bamwe mu bakirisitu bitabiriye uyu muhango n'ubwo byari bigoye ko bagira icyo bavuga kubera ikiniga, basangije IGIHE urwibutso basigaranye kuri uyu mupadiri.

Mukatwari Cécile wemeza ko Padiri Ubald yamusengeye agakira umwingo, mu marira menshi yavuze ko kuba yapfuye ari igihombo.

Ati 'Njyewe yaransengeye ndakira, naringiye gusenga ngira ngo mbaze ukuntu nazabagwa. Urwibutso nasigaranye ni uko yankijije indwara sinzabyibagirwa. Naramukundaga cyane ku buryo n'ubu iyo mbitekereje birandenga.'

Misago Alphred yavuze ko ibyo Padiri Ubald yagiye akora birimo iby'isanamitima bitazibagirana mu mitima y'Abanyarwanda,

Misago yavuze ko kandi atazibagirwa umunsi yaganiraga na Padiri Ubald ubwo bari ku mashyuza mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama

Ati 'Ikintu nibuka ni umunsi twari turi ku mashyuza twagiye koga aza kudusanga aho twari twicaye hakurya ku mabuye, aratebya cyane ati 'burya rero natwe ibisaza dutinya urupfu' uwo munsi sinzawibagirwa.'

'Ikindi ni uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Birumvikana ni igihombo kinini ku gihugu no kuri kiliziya tuzahora tumwibuka kandi Imana izadufashe tubone undi nka Ubald.'

Ubwo igitambo cya Misa yo kumusezeraho cyahumuzaga umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga wongeye gushyirwa mu mudoka aho wahise utwarwa mu Karere ka Rusizi, ahateganyijwe umuhango wo gushyingura uzaba ku wa kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021 muri Paruwasi ya Nkaka.

Misa yo gusezera kuri Padiri Ubald yitabiriwe n'umubare munini wa bagenzi be b'Abihayimana
Amarira yari yose ku baherekeje Padiri Ubald
Ibihayimana bari bagiye gusezera kuri Ubald bakoranye umurimo w'Imana

Indi nkuru bifitanye isano

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ububabare-yabubyajemo-imbaraga-zo-kubaka-amahoro-ubuhamya-bwa-cardinal-kambanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impano-ye-ni-umurage-ukomeye-utazazimira-imbamutima-z-abasezeye-kuri-padiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)