Impungenge ku buzima bwa Paul Barril, Umufaransa ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ashinjwa uruhare mu gufasha Guverinoma yakoze Jenoside mu Rwanda.

Captain Paul Barril ni umujandarume w'Umufaransa, wayoboye umutwe wihariye ubarizwa muri Gendarmerie uzwi nka Groupe d'intervention de la gendarmerie nationale (GIGN).

Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba, kubohoza imbohe zishobora gufatwa bugwate ku nyungu runaka, kugenzura igishobora kubangamira umutekano w'igihugu no kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma y'u Bufaransa.

Ubwo u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand guhera mu 1981 kugeza mu 1995, uyu mugabo w'imyaka 74 ari mu bagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry'umutwe ushinzwe gukumira ibitero by'iterabwoba bishobora kwibasira ibiro bya Perezida mu Bufaransa.

Barril yakoranye bya hafi n'Ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse avugwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butaziguye.

Mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe mu 1993, Barril ashinjwa kuba yarafashije mu gutoza itsinda ryihariye rya EX-FAR ryari rishinzwe ubushakashatsi bwimbitse, ndetse n'interahamwe zitwaga 'Turihose'. Icyo gihe ubufasha yatangaga bwitwaga 'Insecticide' cyangwa se 'umuti wica udukoko' rigahuzwa no kuba Abatutsi baritwaga 'Inyenzi' icyo gihe.

Mu myitozo yabahaye harimo ijyanye n'uburyo butandukanye bwo kurasa, kwica abantu benshi mu gihe gito, ukoresheje imbunda cyangwa izindi ntwaro gakondo zirimo ibyuma

Mu 1994 kandi Barril yasinye ku masezerano yo gutanga intwaro n'ubufasha bw'amaboko bifite agaciro ka miliyoni eshatu z'amadolari, hagati y'u Bufaransa na Guverinoma y'u Rwanda yakoze Jenoside. Ni amasezerano yabayeho kuwa 28 Gicurasi 1994, Barril yasinyanye na Guverinoma y'abatabazi.

Aya masezerano yagenaga ko Paul Barril yoherereza Guverinoma y'Abatabazi abacancuro 20 bazatoza EX-FAR n'interahamwe, kandi akazabaha ibikoresho birimo amasasu y'imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov na Machine gun na gerenade.

Inyandiko zitandukanye kandi zigaragaza ko Barril yakomeje gukorana n'abahoze muri ex-FAR na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mugambi wo kongera gutera u Rwanda.

Uyu mugabo yumvikanye bwa mbere muri Gicurasi 2020 imbere y'umucamanza ushinzwe iperereza ku byaha byibasiye inyokomuntu by'urukiko rwa Paris, nyuma imyaka umunani yari ishize hakorwa iperereza.

Iperereza ryatangijwe nyuma y'ikirego cy'ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe mu 2013 n'Ishyirahamwe Survie, Ihuriro Mpuzamahanga ry'Uburenganzira bwa Muntu (FIDH) n'Umuryango w'Uburenganzira bwa Muntu (LDH).

Intandaro y'ibirego by'iyi miryango itatu itegamiye kuri Leta, ni ukuba Paul Barril yaraje kenshi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, n'ariya masezerano yasinye na Leta yakoraga Jenoside kandi abizi neza ibiri kuba.

Inyuma y'ibi bikorwa, iyi miryango ikeka kandi ko Perezida François Mitterrand cyangwa guverinoma ya Edouard Balladur yaba yarakoresheje Captain Barril mu bikorwa by'ingamba zitaziguye z'u Bufaransa kugira ngo ashyigikire ubutegetsi bw'u Rwanda kurwanya ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Nubwo ibimenyetso bimushinja byigaragaza, Paul Barril yahakanye gusinya ayo masezerano angana na miliyoni 3 z'amadolari na Leta yakoraga Jenoside. Bivugwa ko kandi bimwe mu byari bikubiye muri ayo masezerano Guverinoma yakoraga Jenoside yabihawe.

Icyakora, impuguke mu gusuzuma imikono yandikishijwe intoki zakoze iperereza risozwa mu Ugushyingo 2020, zemeje ko umukono uri kuri ayo masezerano ari uwe koko.

Tariki 28 na 29 Gicurasi 2020, Barril usanganywe indwara yo gususumira izwi nka Parkinson disease yitabye umugenzacyaha ku ibazwa ari kumwe n'umwunganizi.

Paul Barril yavuze ko yagiye mu Rwanda muri Gicurasi 1994 ari kumwe n'abandi benshi bakoranaga mu butasi, bajyanywe no gukora iperereza ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana, yahanuwe ku wa 6 Mata 1994.

Ngo kujya gukora iperereza bari babisabwe n'umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga.

Ngo ikindi gihe yageze mu Rwanda yari mu kazi k'iperereza yatumwe n'u Bufaransa. Ngo yaje kuhava ahasiga abantu bane bakoranaga ngo bamukorere iperereza ku basirikare b'u Rwanda bari bari mu mutwe udasanzwe.

Ikinyamakuru Libre Belgique cyatangaje ko hari amafoto yaje kuboneka mu bahoze ari abacanshuro ba Barril mu Rwanda bitwaje imbunda, byerekana ko bashobora kuba bari barimo gutoza abasirikare b'u Rwanda cyangwa se bakanarwana ku ruhande rwabo.

Nyuma y'amezi atanu Barril ahatwa ibibazo, hasabwe ko hakorwa irindi perereza hagashakwa ibindi bimenyetso ku ruhare rwe mu bufatanyacyaha mu mugambi wo gutegura Jenoside. Ibyo bivuze ko iryo perereza rishobora gutuma Barril yongera guhamagazwa ngo ahatwe ibibazo mu butabera.

Icyakora, impungenge ni nyinshi ku buzima bwe ku buryo ashobora kutazagezwa mu butabera ngo abazwe ibyo ashinjwa.

Ni ukubera ko hari raporo y'impuguke mu buvuzi yo ku wa 22 Ukuboza 2020, yabonywe na AFP, inzobere mu bijyanye n'indwara zo mu bwonko zagaragaje ko uburwayi Barril bugeze ku rwego rwo hejuru, ndetse butamwemerera kuburana.

Hari impungenge ko Barril ashobora kutagezwa mu butabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-buzima-bwa-paul-barril-umufaransa-ushinjwa-uruhare-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)