Imyaka 6 irashize: Uko Paul w'i Mushubi yatangije ubusabe bwo kongerera Perezida Kagame manda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ku itariki nk'iyi ya 9 Werurwe mu 2015 ubwo Dusengimana Paul uzwi cyane ku izina rya 'Paul w'i Mushubi' yafataga icyemezo cyo guhaguruka mu Karere ka Nyamagabe akerekeza ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda afite ibaruwa ifite umutwe ugira uti 'Gusaba kuvugurura ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga'.

Nyuma y'imyaka itandatu ibi bibaye Dusengimana Paul yagendereye IGIHE ayisangiza icyatumye afata iki cyemezo.

Uyu mugabo yavuze ko gufata icyemezo cyo kwandikira Sena byaturutse ku bintu byinshi yari amaze kubona ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame bwagejeje ku gace akomokamo yemeza ko mbere cyari icyaro kibi.

Yagize ati 'Iwacu ni mu yahoze ari Gikongoro kera, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Ni ahantu hari hakennye harasigaye inyuma ku buryo nta terambere ryari rihari ariko mu by'ukuri dukurikije ubuyobozi bwiza twari dufite burangajwe imbere na Perezida Kagame tuza kugera ku iterambere.'

'Nta mihanda twagiraga, imihanda turayibona, nta nka twagiraga gahunda ya Girinka itugeraho, gahunda z'ubudehe ntizahabaga zitugeraho, VUP yunganira abaturage mu mibereho irahagera, nta mavuriro yari ahari. Muri make ibyo Perezida Kagame twari twaramusabye byose yari yarabiduhaye, ariko tubona hari ibindi dushaka kumusaba.'

Nyuma yo kubona ko manda ya kabiri ya Perezida Kagame yari irimo isatira umusozo kandi Itegeko Nshinga ritamwemerera kongera kwiyamamaza kandi yarabagejeje kuri ibi byose, Dusengimana Paul yahagurutse i Mushubi ajya Kimihurura aho Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ikorera yitwaje ibaruwa isaba ko Ingingo ya 101 yavugururwa.

Ati 'Kubera ko manda yari irimo irangira kandi we adakozwa kongera kuyobora igihugu, twebwe dushaka uburyo ki bushobokoa kugira ngo twongere dufatanye na we yongere kutuyobora twinjiranye mu cyerekezo 2020 twongere tumusabe ibindi azatugezaho muri manda y'imyaka irindwi.'

'Navuye mu Karere ka Nyamagabe ku itariki ya 9 Werurwe 2015 nzanye ibaruwa mu Nteko Ishinga Amategeko yasabaga ko Itegeko Nshinga ryahinduka mu ngingo ya 101 Abanyarwanda tukagira amahirwe yo kongera kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.'

Dusengimana ageze ku Nteko Ishinga Amatageko ibaruwa ye yakiriwe n'uwari Perezida wa Sena, Bernard Makuza abwirwa ko mu minsi mike azasubizwa.

Nyuma ya Dusengimana Paul, umubare munini w'Abanyarwanda ku giti cyabo ndetse n'inzego z'ubuyobozi zitandukanye zatangiye kwandikira Inteko Ishinga Amategeko zisaba ko Itegeko Nshinga ryavururwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza.

Iki cyifuzo cya Dusengimana Paul n'abandi baturage bari bagisangiye cyaje guhabwa agaciro n'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, ifata umwanya wo kugisuzuma imaze kubona ko gifite ishingiro hategurwa amatora ya Kamarampaka kugira ngo harebwe niba iyi ngingo bayihuriyeho n'abandi Banyarwanda bari hirya no hino mu gihugu batabashije kugira amahirwe yo kugera aho inteko ikorera.

Binyuze mu matora ya kamarampaka Abanyarwanda basaga 98% bagaragaje ko babona ibintu kimwe na Dusengimana Paul maze mu 2017 Paul Kagame yongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

Aha hari Paul w'i Mushubi yari yitabiriye amatora ya Perezida mu 2017

Hari abatifuriza ibyiza u Rwanda

Nyuma y'uko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ry'u Rwanda ivuguruwe Paul Kagame akongera gutorerwa kuyobora u Rwanda hari abumvikanye bavuga ko bitavuye mu bushake bw'abaturage ko ahubwo ari uburyo bwo kuyobya uburari.

Dusengimana Paul yavuze ko abafite ibitekerezo nk'ibi ari abatifuza ko u Rwanda rwagera ku bintu byiza.

Ati 'Uwo we rwose ntabwo nshobora guhuza na we ariko nabanza nkanamwiyama rwose kuko abantu bavuga ko manda y'umukuru w'igihugu ari urwiyerurutso bitaturutse mu busabe bw'abaturage. Uzabivuga agatera agatoki azaze muhe ubuhamya kuko twebwe ubwacu dutangira n'ibi nta nubwo yabikozwaga, ngira ngo murabyibuka neza n'ijambo yavuze ati 'Nkurikije uburyo mwabisabye kandi muri benshi, uburyo mwanyizeye, uburyo twabanye nanjye ntabwo nabatererana.'

'Abavuga ibyo ni ba bandi bagiye basenye igihugu, ba bandi ubona iterambere tuvuga ryo mu gihugu bakumva nta rihari bakumva ko ari baringa. Ni ba bandi bahabwa amakuru batagera mu gihugu ngo barebe uburyo abaturage bameze, barebe iterambere bariho. Abo iyo bavuze ibyo twe nk'Abanyarwanda bari mu gihugu tubumvira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi, tugakomeza gukora.'

Yavuze ko abavuga ibi nta kuri bafite kandi bikaba bishimangirwa n'uburyo Abanyarwanda bitabiriye amatora n'irahira rya Perezida Kagame ari benshi.

Ati 'Uwabivuga yareba uburyo Abanyarwanda bazindutse mu gitondo bijyanye gutora haba muri kamarampaka cyangwa mu ya Perezida no kujya mu irahira rye, uburyo mu gitondo saa Mbiri stade yari yuzuye.'

Afite impungenge zo kuzabona usimbura Perezida Kagame

Bitewe naho Perezida Kagame yakuye u Rwanda n'aho amaze kurugeza uyu munsi, hari bamwe mu Banyarwanda muganira ntibahweme kugaragaza ko bafite impungenge zo kuzabona undi mukuru w'igihugu uzakomereza ku muvuduko kandi na we akarangwa n'ubuyobozi bushyira imbere abaturage, ubwo Perezida Kagame azaba yushije ikivi cye.

Ati 'Urebye mu myaka 27 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umuntu atatekerezaga ko twakongera kwiyubaka, hakoreshejwe imbaraga nyinshi zitandukanye, Umunyarwanda areshya n'undi mu mategeko, ubu ntabwo umuntu acyitwaza ngo arakomeye, aho rero umurongo ndimo ndahuza n'abavuga ko nta wundi wabona wayobora u Rwanda keretse we avuze ko ananiwe.'

Muri iyi manda ya gatatu ya Perezida Kagame, Dusengimana Paul yavuze ko amwitezeho gukomeza kugeza Abanyarwanda ku iterambere rijyana n'imibereho myiza. Kuri we ngo inzozi afite ni izo kuzahura n'Umukuru w'Igihugu amaso ku maso.

Paul w'i Mushubi yavuze ko yahisemo kwandikira Sena asaba ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza kubera ibyiza byinshi yari amaze kubagezaho
Paul w'i Mushubi aha yari yitabiriye iarahira rya Perezida kagame
Bwari ubusabane muri rugo rwa Dusengimana Paul ubwo we n'abaturanyi be bavaga mu matora ya Referandumu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amarangamutima-ya-paul-w-i-mushubi-wabimburiye-abandi-mu-gusaba-ko-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)