Indirimbo Clarisse Karasira yakoranye n'umuntu ufite ubumuga bw'uruhu yakoze benshi ku mutima(yirebe hano) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yahuriye mu indirimbo ye nshya n'umuhanzi, Patrick ufite ubumuga bw'uruhu maze bibutsa sosiete ko buri wese afite agaciro.Iyi ndirimbo ikaba yakiriwe neza n'abatari bake.

Muri iyi ndirimbo 'njye na we'aba bahanzi bombi, bumvikanisha ko urukundo ruruta byose kandi rutagira umupaka.

Ni indirimbo y'urukundo yumvikanisha abantu babiri bakundana, umwe abwira undi ko yahiriwe no kumugira kandi ko bombi ari paradizo y'Imana.

'Njyewe na we' niyo ndirimbo ya mbere Clarisse Karasira asohoye kuri Album ye yise 'Mama Africa', nyuma ya Album yise 'Inganzo y'umutima' yakubiyeho indirimbo 18.

Abantu batandukanye bamaze kureba iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube, bavuze ko iyi ndirimbo yabafashije cyane kandi ko barushijeho gushyigikira urugendo rw'umuziki rwa Clarisse.

Abandi bavuga ko umuhanzi Patrick akwiye gushyigikirwa kuko afite impano yihariye yo kuririmba.

Kanda hano hasi urebe iyi ndirimbo nshya ya Clarisse na Patrick 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/indirimbo-clarisse-karasira-yakoranye-numuntu-ufite-ubumuga-bwuruhu-yakoze-benshi-ku-mutimayirebe-hano/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)