Ingabire Grace watorewe kuba Nyampinga w'U Rwanda wa 2021 (Miss Rwanda 2021) yahamije ko akunda Umuhanzi Bruce Melodie ndetse avuga ko ari umuhanga. Ni mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda Tv aho uyu mukobwa waje mu modoka ya Hyundai Creta ifite agaciro ka miliyoni 38 yahawe yavuze ko yayitwayeho aho yatembereye mu duce twa Kacyiru ndetse na Kicukiro. Abajijwe umuhanzi yaba akunda kurusha abandi mu Rwanda maze akavuga ko akunda Bruce Melodie kuko ari umuhanga.
Yagize ati " Mu Rwanda nkunda indirimbo za Bruce Melodie mba numva afite ubuhanga. azi guhanga cyane. Nkunda cyane indirimbo yitwa Ntakibazo na kimwe nshaka kwiteza". Indirimbo ze ndazikunda bibaye mu gihe hamaze igihe hari inkundura hagati y'umuhanzi Bruce Melodie n'abahanzi The Ben na Meddy nyuma yuko abantu batandukanye batangiye kubagereranya bashakamo uwaba ari umuhanga hagati y'aba bombi.
Comments
0 comments