Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n'abagore bo muri iryo shyaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Murwego rwo gukomeza kubagezaho urutonde rwa bamwe mu barwanya Leta y'u Rwanda, abakorana n'abatera inkunga abanzi b'Igihugu cy'u Rwanda uyu munsi turabagezaho ishyirahamwe rigizwe n'abagore babarizwa mu ishyaka rya FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire, nubwo ajijisha ngo yahimbye irindi shyaka ryitwa DALFA-Umurinzi.

Iryo shyirahamwe rizwi nka 'Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix â€" Rifdp' mu Kinyarwanda rikaba rizwi nk'Ihuriro Mpuzamahanga ry'abagore bagamije kwimakaza amahoro na demokarasi, nyamara ari itsinda ry'abagore b'abahezanguni cyane cyane ko baba bafite abagabo b'abahezanguni abenshi ari abahunze kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Interahamwe zose zibarizwa muru FDU-Inkingi uhereye kuri Charles Ndereyehe Ntahobatuye, ugakomeza mu Bubiligi kwa Marcel Sebatware ….ni ishyirahamwe ry'abagore bo muri FDU Inkingi. Ariko mu rwego rwo gushaka kwerekana ko batari mu bikorwa bya Politiki biyise izina ritandukanye na FDU Inkingi kandi ari Urugaga rw'abagore biri shyaka

Mu byo bategura buri mwaka harimo icyiswe 'Ingabire Day'.
Ibi babikora bazi neza ko Ingabire ari umunyabyaha wakatiwe n'inkiko z'u Rwanda ku byaha byo kubangamira umudendezo w'igihugu, kwamamaza ibihuha bigamije gukurura amakimbirane ndetse n'ibindi.

Amakuru agera kuri Rushyashya ava i Buruseli mu gihugu cy'u Bubiligi aravuga ko ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 8 Werurwe 2021, haza kuba ikiganiro aho abo bagore bakira Victoire Ingabire, warekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame. Amategeko avugako umuntu wakatiwe n'inkiko igihe kirenze amezi atandatu aba afite ubusembwa bwo gukora imirimo imwe n'imwe harimo ubuganga,Ubwarimu, polotiki n'ibindi. Mu bandi bavuga muri icyo kiganiro harimo Ann Garrisson, umugore wiyemeje kuba umuvugizi w'abajenosideri ndetse akaba n'umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuba urugaga rw'abagore bo muri FDU Inkingi rwakira umunyabyaha nk'umushyitsi mukuru, nuko nabo ari abanyabyaha ndetse nibyo bakora babeshya ko bavuga ndetse bateza imbere amahoro kandi ahubwo bateza imbere imvururu. Ikindi uyu muhango werekanye, ni uko nubwo Ingabire abeshya ko yavuye muri FDU Inkingi ahubwo ariwe uyiyobora.

The post Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n'abagore bo muri iryo shyaka appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-abeshya-ko-yavuye-muri-fdu-inkingi-kandi-ayiyoboye-uyu-munsi-aragirana-ikiganiro-nabagore-bo-muri-iryo-shyaka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)