Jeune Afrique yatangaje ko ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare, ugukozanyaho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi kwabereye ku musozi wa Twinyonyi ku mupaka.
Icyo gihe ngo Ingabo z’u Rwanda zari ziri gushushubikana abarwanyi ba FDLR n’aba FLN baba hafi aho mu ishyamba rya Kibira, bakunze kugaba ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda mu minsi yashize.
Abo barwanyi ngo bari barenze umusozi wa Marura binjira mu Rwanda mu Ishyamba rya Nyungwe, ako kanya Ingabo z’u Rwanda zibasubiza inyuma.
Muri uko kubasubiza inyuma, ngo Abasirikare b’u Rwanda bageze ku musozi wa Twinyoni aho Ingabo z’u Burundi nazo zahise zitangira kubarasaho. Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu basirikare b’u Burundi yavuze ko habayeho imirwano y’akanya gato hagati y’Abasikare b’u Rwanda bo muri Batayo ya 221 n’iya 411 mu Ngabo z’u Burundi.
Bivugwa ko ubuyobozi bw’u Burundi bwahise bwohereza muri ako gace Ingabo zo muri Batayo ya 60 n’iya 61 zari hafi aho mu Ntara ya Cibitoke mu myiteguro yo kujya mu Butumwa bw’Amahoro bwa Amisom muri Somalia.
Nyuma yo gukozanyaho akanya gato, ngo iyo mirwano yahise ihosha hatabaye ugushyamirana gukomeye. Bivugwa ko abakuru b’inzego z’ubutasi mu bihugu byombi baganiriye bagahosha ubwo bushyamirane.
Nta mibare y’abakomeretse iramenyekana ariko ngo u Burundi bwakomerekeje abasirikare batandatu.
Nyuma ngo Ingabo z’u Rwanda zasubiye mu birindiro byazo, mu gihe iz’u Burundi zo zakomeje guhiga FDLR na FLN muri iryo shyamba, aho “bamwe bishwe” nk’uko byemejwe n’umwe mu basirikare b’u Burundi.