Mu mibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yagaragaje ko mu Rwanda ingo 40% zakozweho bikomeye n’ikiza gitunguranye nibura kimwe, ni ukuvuga isuri, umwuzure, impeshyi n’ibindi. Byatumye zigira ikibazo cyo kutabona ibiribwa uko bikwiriye.
Mu byagarutsweho mu biganiro, harimo ikibazo cy’imirire idahwitse ikigaragara mu miryango imwe n’imwe, aho usanga ingo nyinshi zitarya amafunguro afite intungamibiri, bikaba intandaro y’indwara zitandukanye harimo n’igwingira ry’abana.
Mu biganiro bigamije gukemura ibibazo bijyanye n’ibiribwa, kuva bigihingwa kugeza bigeze ku muntu ubikoresha, mu bibazo by’ingenzi byagaragajwe bitera ingo nyinshi kutarya indyo ifite intungamubiri, harimo kuba hari imiryango itunze abantu benshi bigatuma itabona ubushobozi buhagije bwo guhaha ibiribwa birimo intungamubiri, ahubwo igahitamo guhaha ibiri buhaze abantu.
Hari kandi kuba ibiryo bibonekamo intungamubiri birimo ibikomoka ku matungo n’imbuto bifite ibiciro bihanitse kuruta ubushobozi bwa bamwe ndetse no kuba mu Rwanda hakiri ikibazo cy’inganda nke zitunganya ibikomoka ku buhinzi, bisaba kubitumiza hanze.
Mu byatanzwe nk’ibitekerezo byasubiza ibyo bibazo harimo gushyira ingufu muri porogaramu zagenewe guteza imbere abaturage no kurwanya imirire mibi, zirimo Girinka, shisha kibondo, kugaburira abanyeshuri, Hinga Weze n’ibindi.
Ikindi kandi, hasabwe ko hakorwa ubukangurambaga, abaturage bakigishwa bakamenya ibiribwa bifite intungamubiri, bagakangurirwa no kubihaha.
Umunyamabanga uhoraho muri Minagri, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ibitekerezo byose byatanzwe bizigwaho kandi bigashakirwa ibisubizo mu maguru mashya.
Yongeyeho ko mu bindi biganiro hazibandwa ku “Guteza imbere no gushyiraho uburyo abantu bashishikarira kurya indyo yuzuye, gufasha abantu bahuye n’ibiza, abafite ibibazo cyangwa abakennye cyane, gushyira imbaraga mu bikorwa byose bijyanye n’ubuhinzi, no kubibyaza umusaruro”
Ibi biganiro bigamije guteza imbere no gukemura ibibazo bijyanye n’imirire, biteganyijwe ko bizakomeza kuba mu byiciro bitandukanye, mu rwego rwo kwifatanya n’Umuryango w’Abibumbye kugera ku cyerekezo cya 2030 cy’uko abantu bose bazaba bagerwaho n’ifunguro rifite intungamubiri kandi ridahumanye.