Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyamakuru byo muri Uganda ndetse n'imiryango irwanya ruswa n'akarengane byakoze ubucukumbuzi ku mikorere y'abatoni ba Perezida Yoweri K. Museveni, bisanga ruswa n'uburiganya bikorwa mu nzego za leta y'icyo gihugu nta handi biba uretse mu bihugu biyobowe mu buryo buteye agahinda. Rumwe mu ngero zitabarika zakozweho ubushakashatsi, ni urwa Dr Silver Mugisha utegeka Ikigo cy'Amazi, Isuku n'Isukura muri Uganda(NWSC), akaba umuyoboke ukomeye waNRM, n'inshuti y'akadasohoka ya Perezida Museveni n'umuryango we.

Inkuru icukumbuye yashyizwe ahagaragra n'ikinyamakuru Sky News Uganda, ubundi gikunze gutangaza ibisingiza Perezida Museveni na NRM ye, irerekana uburyo uwo Silver Mugisha n'umugore we Annet  Katusiime Mugisha, bashinze 'Umuryango w'Abagiraneza', Bamugisha Community Welfare Limited(BCWL), nyamara ari ikiryabarezi kizafasha Dr Mugisha kwakira  amamiliyari ya ruswa.

Imibare ya Sky News yerekana ko  hagati ya Mutarama 2017 na Kamena 2020 hari abakozi 150  ba NWSC bashyize miliyoni  zisaga 650 z'amashilingi ya Uganda muri Centenary Bank, kuri konti ya BCWL, cya kiryabarezi cya Dr Silver Mugisha n'umugore we Annet Katusiime Mugisha. Imibare yerekana kandi ko hari  ba rwiyemezamirimo batabarika barimo VAMBECO, SOGEA n'abandi, bagiye barunda amamiliyoni kuri Konti ya BCWL, impamvu n'icyo babaga bishyura kikaba kitagaragara, ari naho bikekwa ko ari ruswa batangaga ngo bahabwe akazi n'amasoko mu Kigo gishinzwe amazi,isuku n'isukura muri Uganda.

N'ikimenyimenyi ngo  mu bakozi batanze 'akantu', abenshi ni abahawe akazi mu buryo bufifitse, abandi ntibahanwa kandi baranyereje amafaranga y'ikigo. Hari kandi ba rwiyemezamirimo bahawe amasoko manini bitanyuze mu ipiganwa, wareba amazina yabo, nayo ukayasanga mu bashyize amashilingi menshi kuri konti ya BCWL, ya Dr Silver na Annet Mugisha.

Ikigo cya NWSC kandi gishinjwa kuba cyaraguze Crane Hotel ahitwa Bushenyi mu Burengerazuba bwa Uganda , kuri miliyari zisaga 5 z'amashilingi, kandi ngo itari ikenewe, dore ko  inzego zishinzwe imari n'umutungo wa leta zitagishijwe inama, mbere yo gusohora ako kayabo k'umurengera. Aha naho havugwamo'enjaulo', nk'uko Abagande babyita bashaka kuvuga'bitugukwaha'

Ibinyamakuru n'imiryango irwanya ruswa n'akarengane bivuga ko ubujura buvugwa kuri Dr Silver Mugisha bwakozweho iperereza ndetse raporo igezwa mu biro bya Perezida Museveni, ariko byabaye nko kurega uwo uregera! Aha niho abasesenguzi bahera bavuga ko Perezida Museveni akingira ikibaba abamamyi bo mu ishyaka rye, ndetse nibanatinye kuvuga ko agabana nabo ibisahurano.

Mu matora aheruka muri Uganda  'Umuryango w'Abagiraneza', BCWL, wa Dr Silver na Annet Mugisha Â  watanze akayabo ka miliyari 3  z'amashilingi mu gushyigikira NRM mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Yoweri K. Museveni, waje no'gutsinda' ayo matora. Rimwe mu mashimwe uwo muryango wahawe, ni umwanya wegukanywe na Annet Katusiime Mugisha, madamu wa Dr Silver Mugisha, nk'umudepite wa NRM uhagarariye akarere ka Bushenyi. Ngayo nguko, uku niko 'somambike' ba Muzeyi Kaguta Museveni babayeho, abaturage basanzwe bicira isazi mu jisho.

The post Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/inkoramutima-za-perezida-wa-uganda-yoweri-k-museveni-zikomeje-kuvugwa-mu-buriganya-na-ruswa-biteye-ubwoba-abaturage-bicira-isazi-mu-jisho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)