Inkumi yarumye ubugabo bw'umusore bakundanaga nyuma yo kumugwa gitumo arimo kumuca inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kazakhstan inkumi yarumye ubugabo bw'umusore bakundanaga nyuma yo kumufata amuca inyuma. Hari hashize igihe kinini uyu musore akwepa uyu mukobwa bahana gahunda zo guhura uyu musore akamubwira ko afite akazi kenshi ko atari buze kuboneka. Si ibi gusa kuko uyu musore yajyaga anatandukana n'uyu mukobwa amubwira ko atashye nyamara adatashye ahubwo agiye kwirebera undi mukobwa bari bamaze iminsi bacuditse.

Umwe mu nshuti z'aba bombi yigeze kubona uyu musore ari kumwe n'indi nkumi maze aburira umukobwa wari uzwi ko akundana n'uyu musore amubwira ko ashobora kuba amuca inyuma uyu mukobwa ntiyabanza kumwumva. Byabaye ubugira kabiri, ubwa gatatu uyu mukobwa yagize amakenga agerageje kubibaza nyamusore arabyanga.

Mu mugoroba mutindi, uyu mukobwa yari yahawe amakuru ko umusore bakundana yasohokanye n'indi nkumi mu kabari maze ajya muri ako kabari kwirebera niba ibyo bamubwira aribyo. Yasanze koko  aribyo umusore bakundana yasohokanye nundi mukobwa. Yarabategereje barangije kuganira no gusangira umusore yatsa imodoka maze ajyana na nyamukobwa muri lodge iri hafi y'ako kabari. Umukobwa nawe aboma mu nyuma. Bageze muri lodge, ibyakurikiyeho namwe murabyumva.

Umukobwa ukundana n'uwo musore yaje kubagwa gitumo bagisohoka mu cyumba cya lodge maze arwana inkundura n'umusore nyamukobwa we akizwa n'amaguru. Mu kurwana n'umusore umukobwa yaramuganje maze amukubita hasi amanura ipantalo yari yambaye maze asingira ubugabo bwe aruma ubugabo bwe aramukomeretsa. Umusore yaratatse cyane nyuma aza kujyanwa kwa muganga gusa ntabwo yakomeretse cyane.

Ngayo nguko !

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/inkumi-yarumye-ubugabo-bwumusore-bakundanaga-nyuma-yo-kumugwa-gitumo-arimo-kumuca-inyuma/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)