Intambwe yatewe na YWCA Rwanda mu guhindura ubuzima bw’abakobwa n’abagore -

webrwanda
0

Ubusanzwe uyu muryango wita ku iterambere ry’abakobwa n’abagore cyane cyane ab’amikoro make baba baritatakarije icyizere biturutse ku bibazo bitandukanye, nk’ ubukene, ubujiji, kubyara imburagihe, ibibazo byo mu muryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibazo bitandukanye ukabagenera inyigisho zinyuranye n’ubufasha byabageza ku ubuzima bwiza.

Izi nyigisho zirimo iz’ubuzima bw’imyororokere n’izindi zibafasha mu bizima bwa buri munsi ndetse ukabafasha kubaka ubushobozi mu bukungu, kwiga imyuga n’ibindi.

Izo nyigisho zitangwa binyuze mu matsinda y’abanyeshuri ku mashuri (Clubs) ndetse no mu muryango, bateranira ahantu hatekanye hazwi ku izina rya “Safe spaces”, uyu muryango ubashyiriraho kugira ngo baganire batuje baherekejwe umunsi ku munsi n’abafashamyumvire b’uyu muryango.

Uretse gufasha abana b’abakobwa, Umuryango YWCA Rwanda kandi unafasha imiryango kugera ku nzozi zayo ndetse no kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye ku buryo buri wese mu bagize umuryango agira uruhare mu kugera ku ntego z’umuryango hakoreshejwe uburyo bw’ibishushanyo by’inzozi umuryango uba ufite bizwi nka ’Gender Action Learning systems’.

YWCA Rwanda ifasha muri gahunda y’amarerero no kwimakaza imirire myiza mu bana bari munsi y’imyaka itandatu ,ihugura abakorerabushake igatanga n’ibikoresho byifashishwa mu marerero.

Ubuyobozi bwa YWCA Rwanda bugaragaza ko uyu muryango wateye intambwe ishimishije mu gutinyura abakobwa n’abagore, kubahindurira ubuzima no kubaremamo icyizere binyuze mu kububakira ubushobozi.

Abakobwa n’abagore bakomeje kubakirwa ubushobozi

Mu turere 15 Umuryango YWCA Rwanda ukoreramo umaze kwita ku bakobwa n’abagore 107 473 bahabwa serivise zitandukanye uyu muryango ugenera abagenerwabikorwa bawo.

Mu Karere ka Kicukiro abakobwa n’abagore bafashwa n’umuryango YWCA Rwanda batojwe kwizigama bahereye ku mafaranga make babasha kubona, ibyo bigakorwa binyuze mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.

Muri aka Karere uyu muryango uhabarura amatsinda yo kwizigama no kugurizanya 152 amaze kugabana ubwizigame mbumbe bungana na miliyoni 128 Frw.

Imibare kandi igaragaza ko abakobwa 574 bacikirije amashuri bafashijwe kwiga imyuga irimo ubudozi no gutunganya ubwiza bagabanyijwe mu matsinda agera kuri 49.

Uretse gufashwa kwiga banahawe ibikoresho byo gutangira imishinga bigendanye n’ibyo bize. Buri tsinda ryanahawe miliyoni 1,3Frw kugira ngo abafashe gutangira ibikorwa byabo.

Mukayisenga Emeline wo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, uri mu bigishijwe ubudozi akanahabwa imashini idoda , yavuze ko Umuryango YWCA Rwanda wamufashije kuva mu buzima bw’uburaya.

Ati “Njyewe nakoraga akazi k’uburaya ariko nza kugira amahirwe yo guhura nabo baramfasha bampa inama zo guhindura imyitwarire ndetse n’ibikorwa by’iterambere uyu munsi mfite nibo mbikesha. Uretse kudoda ndanacuruza kandi naje kugura ikibanza kubera ibi bikorwa.”

Muhoza Adelphine, Umwe mu bize kandi bagahabwa ibikoresho byo mu nzu zitunganya ubwiza (Salon de coiffure) yavuze ko n’ubwo yabyaye imburagihe umuryango wa YWCA Rwanda wamufashije kongera kwigarurira icyizere cyo kubaho.

Ati “Hari byinshi nshimira Umuryango YWCA Rwanda, cyane ubumenyi ku buzima bw’imyororokere nungutse ndetse n’ inkunga baduteye tugatangira gukora ku giti cyacu. Ubu numva mfite icyerekezo kandi bindinda kwiyandarika.”

Umwe mu bafashamyumvire b’umuryango YWCA Rwanda witwa Karangwa Nadia, ukurikirana abakobwa basaga 186 mu Larere ka Kicukiro yabwiye IGIHE ko uyu muryango wakuye abakobwa n’abagore mu bwigunge.

Karangwa yavuze ko YWCA Rwanda yafashije abakobwa kugarura agaciro muri sosiyete ku buryo babasha kwihagararaho no kwirinda kugwa mu bishuko bya hato na hato.

Magingo aya urubyiruko rusaga ibihumbi 100 rumaze kunyura muri uyu muryango rwimenyereza akazi mu mirimo itandukanye (internship).

Umuryango YWCA Rwanda watangiye gukorera Rwanda mu 2005, ufite intumbero yo guhindura umuryango nyarwanda binyuze mu kubakira ubushobozi abakobwa n’abagore.

Umuryango YWCA wakoze byinshi mu kuzamura imibereho y'abana b'abakobwa
YWCA Rwanda ifasha imiryango kugera ku ntego zayo hifashishijwe uburyo bw'igishushanyo
Umwe mu bakobwa yicaye ari kubara amafaranga y'itsinda ryabo avuga ko YWCA Rwanda yamuhinduriye ubuzima
Abahawe ibikoresho by'ubudozi bemeza ko birikubafasha kwiteza imbere
Aba bakobwa bigishijwe gutunganya imisatsi banahabwa ibikoresho bikoreshwa mu nzu zitunganya ubwiza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)