Perezida Kagame wayoboye inama ya guverinoma yo kuri uyu wa 15 Werurwe, 2021 yashyize abayobozi mu myanya mu buryo bukurikira:
Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu.
Uyu Gatabazi JMV umaze igihe kitari gito ayobora intara y'Amajyaruguru, wigeze guhagarikwa ku mirimo ye bitewe n'amakosa byavugwagako yakoze ariko akaza gusubizwa mu mirimo ye na Nyakubahwa Prezida Paul Kagame, yasimbuye mugenzi we Prof. Shyaka Anastase wayoboraga iyi minisiteri.
Mme Beate Habyarimana we ya gizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda.
Mme Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wungirije wa Bank nkuru y'u Rwanda
Habitegeko Francois wayoboraga akarere ka Nyaruguru iheruka kuba ku isonga mu kwesa Imihigo, yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba asimbuye Munyantwali Alphonse wigeze kumuyobora.
CG Gasana Emmanuel wayoboye Polisi y'u Rwanda, akaba na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, wakuwe kuri uyu mwanya bivugwako hari amakosa yakoze, yagizwe Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba asimbura Mufulukye Fred wagiye kuri uwo mwanya muri 2017.
Mme Kayitesi Alice yakomeje kuba Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.
Source : https://www.imirasire.rw/?Intara-z-uRwanda-zahawe-abayobozi-bashya-Gatabazi-JMV-agirwa-minisitiri