Inzozi z'igihe kirekire za Niyo Bosco zirashyize zibaye impamo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka ushize wa 2020 nibwo umuhanzi Niyo Bosco yinjiye mu muziki ku mugaragaro aho yahimbye indirimbo zitandukanye harimo n'iyakunzwe cyane na benshi yise " Ubigenza Ute " n'izindi nyinshi. Mbere gato yuko Niyo Bosco yinjira mu muziki, uyu muhanzi yavuze ko umuhanzikazi Aline Gahongayire ari umuhanzikazi akunda cyane ndetse afata nk'ikitegererezo muri muzika nyarwanda. Hari muri kanama 2019 ubwo Niyo Bosco yakoranaga ikiganiro na M Irene akaza no kuririmba imwe mu ndirimbo ya Aline Gahongayire aza gutungurwa no guhura na Aline Gahongayire waje amusanganira ubwo yari mu kiganiro. Icyo gihe Aline Gahongayire yasazwe n'amarangamutima bitewe n'impano ya Niyo Bosco araturika ararira mu kiganiro

Muri Kanama 2019 ubwo Aline Gahongayire yahuraga na Niyo Bosco bahuriye mu kiganiro

Zimwe mu nzozi Niyo Bosco yari afite arizo zo gukora umuziki zirimo kugenda zigerwaho uko iminsi yicuma dore ko kuri ubu agiye gukorana indirimbo na Aline Gahongayire, ibi bikaba bikubiye muri zimwe mu nzozi zikaba n'ibyifuzo bikomeye Niyo Bosco yari afite mbere yuko atangira gukora umuziki we.

Umuhanzi Niyo Bosco

Umuhanzikazi Aline Gahongayire

Nkuko Aline Gahongayire yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto iteguza indirimbo nshya ye na Niyo Bosco.

Aline Gahongayire na Niyo Bosco bagiye gukorana indirimbo bise Izindi mbaraga

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto, Aline Gahongayire yatangaje amagambo akurikira:

Niyo Bosco abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yateguje abafana be indirimbo Izindi Mbaraga mu magambo agira ati " Umwaka urenga umwe dutegura #izindimbaraga muyitegure Mu #Seka 🔥 @alga_love Be blessed ".

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/inzozi-zigihe-kirekire-za-niyo-bosco-zirashyize-zibaye-impamo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)