Ishusho y’ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda; hinjiye irishya rizwi nka ‘New York’ -

webrwanda
0

Nko mu Rwanda, imibare y’Ikigo gitanga amakuru ku bijyanye n’itabi, Tobacco Atlas yo mu 2015 igaragaza ko nibura abantu barenga ibihumbi 300 biganjemo abagabo banywa itabi buri munsi.

Iki kigo kigaragaza ko mu bantu b’igitsina gabo bafite imyaka 15 gusubiza hejuru abanywa itabi baba bari ku kigero cya 12,4%.

Igaragaza kandi ko mu 2014 u Rwanda rwari rufite umusaruro w’itabi ubarirwa muri toni eshanu ndetse ko 0,24% by’ubutaka bwo guhingwaho bwari buhinzeho itabi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019, u Rwanda rwatumije mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 708,67$, byarimo n’ibinyobwa n’itabi bifite agaciro ka miliyoni 6,42$.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2019 rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyoni 6,95$.

Iyi mibare kandi igaragaza ko mu 2016 u Rwanda rwatumije mu mahanga itabi rifite agaciro ka miliyari 3.138 Frw.

Mu bihugu u Rwanda rukuramo itabi ryinshi harimo Kenya, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania.

Mu 2017, u Rwanda rwatumije mu bihugu nka Kenya, Zimbabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabi rifite agaciro ka miliyari 2.985 Frw. Mu 2018 aya mafaranga yariyongereye yikuba hafi kabiri agera kuri miliyari 4.048Frw.

Mu 2019 agaciro k’itabi u Rwanda rutumiza mu mahanga kageze kuri miliyari 3.578 Frw, mu 2020 kagera kuri miliyari 3.578 Frw.

Uretse kuba itabi riri mu bintu byinjizwa cyane mu gihugu, riri no mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi yaba ari avuye mu ryo rwohereza mu mahanga cyangwa iryo rukura mu mahanga narwo rukarigurisha ibindi bihugu.

Mu 2019, rwohereje mu mahanga itabi n’ibinyobwa bifite agaciro k’ibihumbi 480$, mu gihe rwinjije miliyoni 5,16$ avuye mu itabi n’ibinyobwa rwagurishije mu mahanga ariko narwo rwabikuye mu bindi bihugu.

Mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2020, ubucuruzi nk’ubu bw’itabi n’ibinyobwa bwinjirije igihugu miliyoni 2.66$.

Ubucuruzi bw’itabi mu Rwanda ahanini bukorwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abongereza, British American Tobacco (BAT), gikora ubwoko butandukanye bw’itabi ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM.

New York, itabi rishya ku isoko ry’u Rwanda

Ubu, isoko ry’u Rwanda ryinjiweho n’ubwoko bushya bw’itabi ritari rimenyerewe. Ryitwa ‘New York’, rigezwa mu gihugu n’Ikigo cy’Ubucuruzi, NBG Limited. Rikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, isegereti yaryo imwe igira uburebure bwa milimetero 84 n’uburemere bwa garama 0,874.

Umuyobozi wa NBG Limited, Urayeneza Anitha, yavuze ko bahisemo gutangira kwinjiza mu Rwanda itabi rya ‘New York’ kuko babonye ko ingaruka ryazo ari nke ugereranyije n’ubundi bwoko.

Ati “Twakoze inyigo ku matabi atandukanye tugerageza no kubaza abahanga mu by’ubuzima batubwira ko mu moko y’amatabi agira ingaruka nke ku buzima harimo na New York.”

Iri tabi ryinjira mu Rwanda nyuma y’uruhushya rwatanzwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu gihugu, Rwanda FDA cyabanje kugenzura ko ryujuje ubuziranenge.

Kalisa Ernest, uri mu bantu batangiye gukoresha iri tabi kuva ryagera mu Rwanda yavuze ko yumvise hari itandukaniro riri hagati yaryo n’andi. Yavuze ko uwarinyoye ritamunukaho nk’andi.

Ati “Mbere nagiraga ikibazo cy’uko amatabi ya hano mu Rwanda nagerageje kunywaho mbere yanukagaho kandi namara kuyanywa ngasigarana akantu numva kandyaryata mu muhogo no muzuru, menye ko haje ubu bwoko bundi bushya bw’itabi nahisemo kubugerageza ngo ndebe niba bwo butantera ibyo bibazo.”

Nubwo itabi ari igihingwa kibyara amafaranga ku bagihinga n’abagicuruza ariko rigira ingaruka ku buzima bw’abantu barinywa cyangwa uwegereye aho barinywera.

Ni muri urwo rwego hashyizweho itegeko rigamije ahanini kurengera ubuzima bw’abatarinywa, kumenyekanisha ububi bwaryo n’ibirikomokaho, gushishikariza abarinywa kurireka, gushyiraho uburyo abarinywa n’abaricuruza bagomba kwitwara bitabangamiye ubuzima rusange bw’abaturage n’ibindi. Mu Rwanda birabujijwe ko rinyobwa n’umwana uri munsi y’imyaka 18.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko amasegereti acuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu adashobora kugira ibipimo birenze ibi bikurikira: mg 15 ya “goudron” ku isegereti; mg 1,5 ya “nicotine ” ku isegereti na mg 15 ya “monoxide de carbone” ku isegereti.

Iri tabi ryiswe New York ni rishya ku isoko ry'u Rwanda
Itabi riri mu bicuruzwa u Rwanda rutumiza mu mahanga ku mafaranga menshi
Nubwo itabi rinyobwa n'abantu benshi rigira ingaruka ku buzima



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)