Itegurwa rya Jenoside : Hagati y'ukwa 01/1993- 03/1994 mu Rwanda hinjiye toni 581 z'imihoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu gitabo cyamuritswe na Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside kigaragaza bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri 1991 kugeza tariki ya 7 Mata, 1994 n'uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Iki gitabo gikubiyemo ibice bitanu. Igice cya mbere gisobanura bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri 1991 no mu myaka yakurikiyeho kugeza tariki ya 7 Mata, 1994.

Igice cya kabiri cyerekana uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa, icya gatatu cyerekana uruhare rwa bamwe mu bari bagize Leta y'abicanyi, igice cya kane cyerekana umwihariko w'abaganga n'abandi bakozi bo mu bitaro mu kurimbura Abatutsi.

Naho igice cya gatanu cyerekana uburyo Umuryango w'Abibumbye watinze kwemeza ko mu Rwanda hari Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi, nyuma ukaza kubyemeza nyuma y'impaka nyinshi.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizima Jean Damascene wamuritse iki gitabo, avuga ko mu gutegura Jenoside hagiye hakorwa ubwicanyi bwa hato na hato hagati ya 1991 na 1994.

Muri Werurwe 1991 hishwe Abatutsi 277 muri Komini zitandukanye zo muri Perefegitura za Ruhengeri (Nkuli, Kinigi, Mukingo) na Gisenyi (Gaseke, Giciye, Karago, Mutura, Kanama, Rwerere).

Ijoro ryo ku ya 04 rishyira iry'iya 05 Werurwe 1992 ryaranzwe n'ubwicanyi bw'Abatutsi barenga 500 mu Bugesera. Ubu bwicanyi bwakozwe n'Interahamwe zifatanyije n'abasirikare barindaga umukuru w'Igihugu n'abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Gako.

Yagize ati "Ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi ari impanuka cyangwa ngo iterwe n'ihanuka ry'indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ahubwo ni umugambi wari warateguwe igihe kirekire.'

Yavuze kandi ko hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994 (ubwo ni ukuvuga mu gihe cy'umwaka umwe n'amezi 2), haguzwe toni 581 z'imihoro zinjijwe mu Rwanda, iyo mihoro yakwirakwijwe mu baturage kugira izakoreshwe Jenoside.

Hari ibinyamakuru by'intagondwa na byo byagize uruhare mu kubiba urwango rwagiriwe Abatutsi, nk'ibyitwaga Interahamwe, Kangura, Kamarampaka, La Médaille Nyiramacibiri, Echos des Mille Collines, Umurwanashyaka, RTLM n'ibindi, byakwirakwije urwango n'ubukangurambaga bwa Jenoside.

Nko ku itariki ya 27 Mutarama 1994, RTLM yanyujijeho ibiganiro bibi bihamagarira Abahutu bose kwishyira hamwe bakarwana kugeza ku wa nyuma ngo kuko abasilikare ba ONU b'Ababiligi bari muri MINUAR bari bafite umugambi wo gutanga igihugu bagiha Abatutsi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Itegurwa-rya-Jenoside-Hagati-y-ukwa-01-1993-03-1994-mu-Rwanda-hinjiye-toni-581-z-imihoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)