Itsinda Lewis Vocal Band ryasohoye amashusho y'indirimbo nshya ibwira abantu kwiringira Imana-VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda rizamukanye imbaduko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Lewis Vocal Band, ryasohoye indirimbo "Ndakwiringiye" bakoze mu buryo bwa "Live", ikaba ari indirimbo isubizamo abantu ibyiringiro ibabwira kwiringira Imana no mu bihe bikomeye.

Iyi ndirimbo "Ndakwiringiye" irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko no mu bihe bikomeye, inzira zose zifunze n'inshuti zananiwe, bakwiriye guhora biringira Imana kuko ari yo idahemuka.

Umuyobozi wa Lewis Vocal Band, Tuyiramye Protogene, yabwiye InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ko basohoye iyi ndirimbo by'umwihariko muri ibi bihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus cyahungabanyije ibintu byinshi mu mibereho ya benshi, kugira ngo abantu bongere kwibuka ko Imana itahindutse.

Yagize ati "Ni indirimbo ikoze mu buryo bw'isengesho umuntu wese yasenga abwira Imana ko akiyiringiye n'ubwo ibibazo byaba byinshi bite. Turashaka kwibutsa abantu ko n'ubwo Isi iri mu bihe bitoroshye, benshi bahuye n'ibibazo ntibakwiye kwiheba cyangwa ngo bumve ko byarangiye, bakwiye kugirira Imana icyizere bakagumya kuyiringira kuko yo itajya ihemuka."

Tuyiramye yakomeje avuga ko uretse iyi ndirimbo hari n'izindi zikiri gutunganywa muri studio bitegura kuzasohora mu minsi iri imbere nazo zatunganyijwe mu buryo bwa "Live" ari amajwi ndetse n'amashusho. Lewis Vocal Band ni itsinda rigizwe ahanini n'urubyiruko rubarizwa mu itorero rya ADEPR, bahuriye ku kuba bakuriye mu ishuri ry'icyumweru (Sunday school).

Yatangiye mu 2014 itangiwe n'abasore batatu bishyize hamwe bashaka gukora umuziki wa acappella, nyuma itsinda rigenda ryaguka hiyongeramo n'abandi ndetse n'imikorere irahinduka, kugeza mu 2018 ubwo bavuga ko ari bwo basa n'aho ari bwo binjiye mu ruhando byeruye.

Intego y'iri tsinda, nk'uko umuyobozi waryo Tuyiramye yabitangaje, ngo ni ukwamamaza ubutumwa bwiza hafi na kure, ndetse no kurushaho kuba ikitegererezo bigatuma n'abagiye bava ku Mana bahindukira bakayigarukira.

Bashishikariye gukomeza kubwira urundi rubyiruko kuva mu byaha rukizera umwami Yesu, ndetse n'abakiri bato bagakomeza gukurira mu murongo wo kubaha Imana, ndetse impano zabo bakazikoresha ku bw'ubwami bw'Imana.

Tuyiramye yasabye abantu gukomeza kubashyigikira kuko hari ibikorwa byinshi bitegura gukomeza gukora mu bihe biri imbere, birimo gusohora n'izindi ndirimbo zirimo iziri gutunganywa muri studio kuri ubu.

Reba hano indirimbo yabo

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Itsinda-Lewis-Vocal-Band-ryasohoye-amashusho-y-indirimbo-nshya-ibwira-abantu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)