Ubuyobozi bwa Koperative Dukunde Kawa ikorera mu Karere ka Gakenke, bwahaye abahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Musambira, Akarere ka kamonyi' Ubwasisi' buturuka ku nyungu iyi Koperative yabonye nyuma yo kugurisha Kawa bahawe n'aba bahinzi bibumbiye muri Koperative ' KOPAKAKI'. Abahawe Ubwasisi, bavuga ko ibi bibatera kurushaho kwitangira iki gihingwa, ko kandi ari iby'Agaciro.
Umwe muri aba bahinzi wabonye ' Ubwasisi' busumbye ubw'abandi, yahawe amafaranga y'u Rwanda angana n'ibihumbi magana abiri makumyabiri n'icyenda n'amafaranga magana atatu na makumyabiri( 229,320Frws), akaba yaragemuye kuri iyi Koperative 'Dukunde KAWA' Toni zisaga umunani za kawa.
Ndagijimana Jean Vianney, wahawe Ubwasisi nk'umuhinzi wahize abandi mu kugemuye KAWA nyinshi, yabwiye intyoza.com ko igikorwa nk'iki kimutera kugira umuhate mu kwita kuri KAWA ye kubera ko nayo ayikama amafaranga.
Avuga ko KAWA yagemuye yayisaruye ku biti 5,112. Kuba bagurirwa KAWA, ndetse Koperative ikagaruka nyuma mu nyungu yabonye ikabaha Ubwasisi, abifata nk'indi nyongera ifasha umuhinzi kuzirikana ko ibyo akora bifite agaciro, ko kandi kubyitaho byamuzanira inyungu irenze.
Kubwa Ndagijimana, ngo ni no guha KAWA agaciro. Asaba abahinzi bagenzi be kuyitaho ku mpamvu z'inyungu izanira nyirayo. Yitangaho urugero avuga ko kubera yo, yiteje imbere muri byinshi birimo ubutaka yagiye agura hirya no hino, inzu, amatungo n'ibindi bikorwa bitandukanye yagezeho.
Mubera Celestin, Perezida wa Koperative Dukunde KAWA avuga ko iki gikorwa kigamije gushimira umuhinzi wa KAWA uburyo yakoranye na Koperative binyuze mu nyungu babonye. Avuga ko biri mu mabwiriza y'ikigo gifite amakoperative mu nshingano (RCA), aho asaba ko mu nyungu Koperative iba yabonye igomba gusubira inyuma ikareba abahinzi cyangwa se abo banyamuryango batumye ibigeraho ikabashimira.
Avuga ko ku giciro gisanzwe baguriyeho umuhinzi, mu nyungu yabonetse babariye buri wese amafaranga 30 ku kiro ( uwabitse Fagitire zabo), hanyuma utarazibitse akabarirwa amafaranga 20 ku kiro ( aha ni abakoranye na Koperative). Iki kinyuranyo ngo kigamije gukangurira abahinzi ba KAWA gukoresha neza ibirango bya Koperative no kubashishikariza gukorana nayo kuruta gukorana n'abantu ku giti cyabo.
Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka kamonyi avuga ko igikorwa nk'iki cy'Ubwasisi, kigaragaza ko gukorera muri Koperative bifite inyungu, ko guhuza imbaraga bizanira umuhinzi inyungu kuruta gukorana n'abantu kugiti cyabo.
Meya Tuyizere, ahamya ko kuba Koperative izirikana abahinzi bafatanije nayo kunguka bizamura imyumvire y'umuturage ku gufata neza igihingwa cya KAWA, ariko kandi bikaba no guha agaciro iki gihingwa. Asaba abahawe amafaranga y'ubwasisi cyane ko abenshi ngo batatekerezaga ko bayabona, ko bayakoresha neza, bagakorera KAWA kurusha kugira ngo ubutaha bazabone ibirenze.
Avuga kandi ko igikorwa nk'iki kinafasha umuturage kwiyitaho, niba hari utanga Mituweli, niba hari uwizigamira muri EJO HEZA, uwishyurira umunyeshuri n'izindi gahunda akabikora mbere. Agira kandi ati' Bigaragaza ko iyo Koperative zicunzwe neza, abantu bakazijyamo bazumva zirunguka'. Asaba abayoboye amakoperative gukora batekereza kubabatoye aho kwirebaho.
KAWA muri Kamonyi uyisanga cyane mu mirenge ya Musambira, Kayumbu, Ngamba no mubice by'Amayaga. Abahinzi ba KAWA muri rusange bibukijwe ko KAWA ari igihingwa Ngengabukungu gishobora gutanga amafaranga bitewe n'uburyo kitaweho. Kugira ngo uburyohe bwayo buboneke, igiciro cyiza kiboneke bisaba ko yitabwaho neza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com