Iyi mirwano y’uyu mwana na se yabaye ku itariki 26 Gashyantare 2021. Uwo musore yashyamiranye na se biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo bari bafitanye aho yamushinjaga ko nta murage yamuhaye mu gihe yari yarawuhaye bakuru be.
Izo ntonganya ni zo zabyaye imirwano yatumye bombi bakomeretsanya, binabaviramo kujyanwa kwa muganga ariko umubyeyi aza kwitaba Imana kubera ibikomere.
Nyuma yo kumenya ko se yashizemo umwuka, uwo musore yasimbutse urukuta rw’Ikigo Nderabuzima cya Musango yari arwariyemo na we yiyahurira hafi yacyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutuntu, Nsengiyumva Songa, yabwiye IGIHE ko uwo mubyeyi yapfiriye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho yari yohereje kuvurirwa.
Yagize ati “Ni byo yishe se, amaze kumenya ko yapfuye yahise asimbuka ibitaro aho yari yarwariye kuko bari bakomerekezanyije na we mu minota 20 yahise yiyahura akoresheje ishuka yo mu Kigo Nderabuzima yari yajyanye.”
Yongeyeho ko umuzamu w’Ikigo Nderabuzima cya Musango ni we watanze amakuru ko uwo musore yasimbutse urukuta rwacyo.
Ati “Umuzamu ni we wambwiye ko yasimbutse bishobora kuba yari amaze kumenya ko se yapfuye noneho ahita ajya kwiyahura kuko nyuma y’iminota 20 abantu bahise bavuga ko hari umuturage wiyahuye dusanga ni we.’’
Nsengiyumva yasabye abaturage kujya barangiriza ibibazo byabo mu masibo, byabananira bakabigeza ku kagari cyangwa ku murenge aho kugira ngo bitutumbe bibe byanavamo urupfu.
Umurambo w’uwo musore, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bahise bawujyana mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo hasuzumwe icyamwishe.