Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 bibera mu Mudugudu wa Miyange mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko iyi grenade yaturikanye aba bana nyuma yo kuyikinisha bayitiranya n’inyundo nini ikoreshwa n’abafundi.
Ati “ Ni abana babiri umwe w’imyaka 13 n’undi w’imyaka 17 nyina w’uwa 13 yari yagiye guhinga atoragura grenade ayizana azi ko ari icyuma gisanzwe ayitiranya n’inyundo, ni uko agiha umwana atangira kugikinisha bukeye uwo mubyeyi ajya guhingira amafaranga ku baturanyi ajyana n’umuhungu we ajyana na ya grenade.”
Yakomeje avuga ko bagezeyo uwo mwana yakomeje gukinisha iyo grenade we n’uwo musore w’imyaka 17 iza kubaturikana bakomereka mu buryo budakabije cyane.
Gitifu Murekezi yasabye ababyeyi kwirinda gukinisha ikintu batazi ngo kuko gishobora kuba ari igisasu kikabakurura ibibazo.
Ati “ Turabasaba kwirinda gukinisha ikintu icyo aricyo cyose badasobanukiwe kuko cyabakururira ibibazo, niba babonye icyuma batazi byaba byiza babajije ubuyobozi kuko hari ubwo kiba ari grenade cyangwa ikindi kintu gishobora kubakurira ibibazo.”
Mu mezi abiri ashize hagiye hatoragurwa grenade zishaje hirya no hino mu giturage zimwe zigaturikana abazitoraguye ariko kuko ziba zimaze igihe ntizibakomeretse mu buryo bukabije.