Kayonza: Umugore wakekaga ko bamuroze yapfiriye mu nzira amaze kubonana n'umuvuzi wa Kinyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2021 mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini. Amakuru avuga ko uyu mugore yakomokaga mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Ryamanyoni mu Mudugudu wa Kabingo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yavuye iwabo agiye kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda ukorera mu Murenge wa Gahini, akaba yaritabye Imana amaze kubonana n'uyu muvuzi.

Yagize ati 'Amakuru twamenye ni uko uyu mugore yari yaje kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda witwa Ntawizerundi Benjamin. Yapfuye ataragera iwe, uwo muvuzi yaramutumiye basangira inzoga ahantu mu rundi rugo ntituzi niba yaramuhaye imiti, nyuma rero uwo mugore ari gutaha nibwo yitabye Imana.'

Gitifu yakomeje avuga ko uwo muvuzi wa Kinyarwanda adasanzwe azwi ngo kuko nta byangombwa afite, abo mu muryango wa nyakwigendera ngo bavuze ko icyatumye ajya kwivuza kwari ukuribwa umubiri wose yagize agakeka ko bamuroze niko guhitamo gushaka umuvuzi wa Kinyarwanda wamuha umuti.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagana amavuriro azwi kuruta kwizera abavuzi ba Kinyarwanda.

Ati 'Abaturage twabasaba ko uwagira ikimenyetso cy'uko mu mubiri we hatameze neza yakwihutira kugana ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima kimwegereye akareka kujya mu bavuzi ba Kinyarwanda kuko bamwe nta n'ibyangombwa banafite.'

Kuri ubu uyu muvuzi wa Kinyarwanda yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma harebwe icyamwishe.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugore-wakekaga-ko-bamuroze-yapfiriye-mu-nzira-amaze-kubonana-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)