Kayonza: Umumotari yafashwe ahetse ibilo 10 by'urumogi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Tatu n'igice zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Werurwe 2021, ni bwo uyu mumotari yafatiwe mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rurambi mu Murenge wa Nyamirama atwaye ibilo 10 by'urumogi kuri moto.

Nyuma yo kugira amakenga y'ibyo yari ahetse, abapolisi bagenzura umutekano wo mu muhanda bamuhagaritse basanga afite urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yemereye IGIHE ko aya makuru ari impamo.

Yagize ati 'Abapolisi bo mu muhanda ni bo bamufashe, bamuhagaritse bisanzwe bagira amakenga y'ibipfunyika ahetse bamubajije avuga ko ari itabi barebye basanga ni urumogi. Babonye ari kugenda yihisha inyuma y'amakamyo bituma bagira amakenga.'

Yongeyeho ko uwo mumotari yafashwe avuye mu Murenge wa Ngoma ajyanye urwo rumogi i Rugende mu Karere ka Gasabo.

CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwirinda gushaka inyungu yihuse cyane mu bintu bitemewe n'amategeko kuko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n'amategeko ahubwo bagashakisha ibyo bakora kuko ari byinshi byemewe n'amategeko.

Umumotari watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama mu gihe dosiye ye iri gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Uyu mumotari yafatanywe ibikapu bibiri birimo urumogi yashakaga kujyana mu Karere ka Gasabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umumotari-yafashwe-ahetse-ibilo-10-by-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)