Kayonza: Umusore yiyahuye akoresheje urusinga -

webrwanda
0

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Ibiza mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu musore bikekwa ko yiyahuye.

Ati “Iyo nkuru twayimenye ejo, ahagana saa Kumi nimwe z’umugoroba, ni bwo twamenye ko uyu musore w’imyaka 25 ashobora kuba yiyahuye. Nyina yagiye mu nzu yumva radiyo iravuga arebeye mu idirishya ngo arebe ko arimo abona umuntu ahagaze ku gatebe afite umugozi mu ijosi akeka ko yapfuye.”

Gitifu Rukeribuga yavuze ko uyu musore azwi cyane muri aka gace nk’umwe mu bari barayogoje abaturage babiba cyane, akaba avuga ko hataramenyekana neza icyatumye yiyahura.

Ati “Bakimara kubitubwira twahise tujyanayo na RIB na Polisi tumujyana kwa muganga kugira ngo umurambo we ukorerwe isuzumwa kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe."

Yavuze ko RIB yahise inatangira iperereza muri uwo Mudugudu gusa ahamya ko uyu musore yari asanzwe yitwara nabi cyane kuko yakunze kugaragara mu bikorwa by’ubujura n’ubusinzi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe uri ku Bitaro bya Gahini mu gihe hategerejwe kumushyingura.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)