Umurambo w’uyu musore wagaragaye ku muhanda wo mu Kagari ka Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange nyuma y’amasaha make abwiye bagenzi be ko arambiwe kubaho.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musore Ndayisaba ku Cyumweru yiriwe asangira inzoga na bagenzi be ari nako ababwira ko arambwiwe kubaho kubera ibibazo bitandukanye.
Inshuti za nyakwigendera Ndayisaba zabwiye ubuyobozi ko yazibwiye ko agiye kugura umuti wo kwica imbeba ziri mu rugo rwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murenkezi Jean Claude, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona umurambo, baketse ko nyakwigendera yiyahuye.
Yagize ati “ Bagenzi be basangiraga bahoze bavuga ko ejo yari ameze nk’ufite ikibazo byinshi ko kubaho bisa nk’aho bimurambiye, abwira mugenzi we ko agiye kugura ibinini by’imbeba ngo aho aba ni nyinshi, Ubwo rero mu gutaha atandukanye n’abandi nibwo umurambo we wagaragaye mu Mudugudu.”
Yongeyeho ko bategereje ibizamini bya muganga kugira ngo bamenye icyo Ndayisaba yazize.
Uyu Ndayisaba Emmanuel, ubusanzwe avuka mu Karere ka Rwamagana, yari umukanishi nyuma yo kuva mu kazi k’ubumotari.