Kera kabaye, The New York Times yirinze guheza inguni k’u Rwanda; ni ukwinyara mu isunzu? -

webrwanda
7 minute read
0

Itangazamakuru mpuzamahanga ryo iyo rigeze kuri Afurika, riyigaraza nk’ikimoteri, ahantu hahora hatuma isazi, hari abantu inzara yahotoye birirwa bahondobera, batazi icyiza ndetse bahora mu miborogo y’intambara.

Mu mboni z’ibinyamakuru byinshi byo mu Burengerazuba, usanga u Rwanda rugaragazwa nk’igihugu kitagira akeza kakirangwamo. N’ibyiza u Rwanda rwagezeho, abanyamakuru bo mu Burengerazuba usanga babyihunza, banabitangazaho inkuru runaka ugasanga bisa na ba bandi bataha ubukwe baje gutara imishono.

The New York Times ni kimwe muri byo. Ni ikinyamakuru kimaze imyaka 169 kibayeho, Dean Baquet wakoze amateka yo kuganiriza Jay-Z agahishura uko nyina akundana n’uwo bahuje igitsina, ni we muyobozi ukomeye ushinzwe ibitangazwa byose [Executive Editor], umwanya yagiyeho mu 2014.

Ni kimwe mu binyamakuru byakomeje gucuruza ibinyamakuru by’impapuro, kikaguka, kandi kigakundwa kubera amatohoza akomeye gikora. Kiza mu bya mbere mu makuru atomoye ku rwego rw’Isi.

Umurongo w’iki kinyamakuru k’u Rwanda uteye kwibaza byinshi, ku buryo utabizi neza wagira ngo hari inyungu zacyo ruhutaza. Nk’urugero, witegereje ubwoko bw’inkuru The New York Times ikora k’u Rwanda, uhita ubona neza aho ihagaze.

Dufashe urugero mu nkuru nibura enye ziheruka zanditswe ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, harimo nk’iyo ku wa 27 Gashyantare 2021 ifite umutwe ugira uti “Umuyobozi mu Rwanda yemeye ko hari amategeko yahonyowe muri dosiye ya Rusesabagina”.

Uwo wavugwagaho kwemera ko u Rwanda rwishe amategeko muri dosiye ya Rusesabagina ni Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye. Nyamara mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, ari na cyo The New York Times yashingiyeho yandika iyo nkuru, nta hantu na hamwe mu magambo ye Busingye yigeze yemera ko u Rwanda rwishe amategeko.

Uwanditse iyi nkuru ni Umunya-Kenya ufite inkomoko muri Somalia, Abdi Latif Dahir, Ushinzwe Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri The New York Times kuva mu 2019.

Uyu Dahir kandi yanditse izindi nkuru zirimo iyo yafatanyije na Lynsey Chutel, bahaye umutwe ugira uti “Utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yiciwe muri Afurika y’Epfo’.

Uwo bavugaga ni Seif Bamporiki wari mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwoba wa RNC. Muri iyi nkuru yasohotse ku wa 22 Gashyantare, bitsa cyane ku buryo uyu mugabo w’imyaka 49 yari afite ibyo atumvikanaho na Leta y’u Rwanda, kandi ko na RNC yabarizwagamo yakunze kujujubywa n’u Rwanda ku buryo bisa n’ibifitanye isano nubwo Polisi ya Afurika y’Epfo yagaragaje ko yaguye mu bikorwa by’ubujura. Gusa ibi The New York Times yarabyirengagije, itunga agatoki Leta y’u Rwanda biratinda.

Dahir yirengagije ko Afurika y’Epfo ari igihugu kibamo ubugizi bwa nabi ku rugero rwo hejuru ndetse ko iza mu bihugu bya mbere ku Isi biberamo ubwicanyi.

Icyegeranyo cya Global Peace Index cyo mu 2020 kigaragaza ko Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa 123 ku Isi mu bihugu 163 bitekanye, aho irushwa umutekano na za Djibouti, Bangladesh, Thailand, Burkina Faso n’ibindi byinshi irusha ubukire.

Gusa ku rundi ruhande nta muntu wamurenganya, kuko umurongo wa The New York Times ugaragarira mu nshingano abanyamakuru bayo ku Mugabane wa Afurika baba barahawe n’ababakuriye, zitandukanye n’inshingano ubundi umunyamakuru utabogama yakabaye afite.

Muri Nyakanga 2019, iki kinyamakuru cyatanze akazi k’umwanya w’umunyamakuru uzagihagararira muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu itangazo ry’akazi The New York Times yashyize ahagaraga icyo gihe, ryarimo ko uzahabwa akazi agomba kuva mu butayu bwa Sudani, akajya mu bibazo byo mu ihembe rya Afurika, agacengera mu mashyamba ya Congo kugera ku mwaro w’inyanja muri Tanzania.

Riti “Umuyobozi Mukuru w’ibiro by’i Nairobi, azaba afite amahirwe adasanzwe yo kuva imuzi amakuru yo mu bihugu bya Afurika, uhereye mu butayu bwa Sudani na ba rushimusi bo mu Nyanja mu ihembe rya Afurika, ukamanuka mu mashyamba ya Congo no ku nkuka z’inyanja muri Tanzania.”

Ntabwo ryagarukiye aho kuko ryavugaga ko uzaba umuyobozi mushya azaba agiye gukorera “ ahantu hadasanzwe kandi hihariye haboneka inkuru zikomeye zirimo iz’iterabwoba, intambara zishingiye ku mitungo, ikibuga kirwanirwa n’u Bushinwa no kwamburana ubutegetsi kwa hato na hato utibagiwe n’igitugu”.

Muri make, inkuru Dahir atangaza k’u Rwanda zihuye neza neza n’ibyo ba sebuja bashakaga mu munyamakuru bashakaga mu 2019, ku buryo nk’umukerarugendo ashobora kuzibona akumva ko mu Rwanda ibintu bicika, induru zihora zivuza ubuhuha.

Bituma iyo uri gusoma inkuru za The New York Times k’u Rwanda, hari aho ushobora gushyira u Rwanda muri bya bihugu bizwi nka ’rogue states’, [État voyou] bitubahiriza amategeko mpuzamahanga mu buryo ndengakamere kugera no ku burenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Kera kabaye…

Kera kabaye mu gihe kinini, ku wa 2 Werurwe 2021, The New York Times yabera yatambukije inkuru itandukanye n’izindi yari imaze igihe ikora. Gusa ariko nabyo si impanuka kuko uwayanditse si umukozi w’iki kinyamakuru.

Ni Joshua Hammer, ubusanzwe uyu mugabo w’imyaka 63 nta kinyamakuru afitanye amasezerano ahoraho, ahubwo yandikira byinshi birimo GQ, The Atlantic, The New Yorker, National Geographic n’ibindi. Azi neza akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyamakuru wa Newsweek ndetse yaje gutara inkuru mu Rwanda muri icyo gihe.

Ejo bundi aha yanditse inkuru ndende y’amagambo 7900 ifite umutwe ugira uti “Yabaye intwari ya “Hotel Rwanda”, ubu ari gushinjwa iterabwoba”.

Inkuru itangira avuga ko Paul Rusesabagina washimwe na benshi ku butwari yagaragaje mu 1994, kuri ubu ari gushinjwa kuba umuyobozi w’ibitero by’ubwicanyi, akibaza uko yahindutse, ari nabyo agaragaza mu nkuru ye akanagaruka ku buryo u Rwanda rwahindutse nyuma ya Jenoside.

Ni inkuru irimo amateka y’u Rwanda uko avugwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, abemeza ko ibyabaye mu 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana, abarata ubutwari bwa Rusesabagina, abavuga ko ibyo yakoze nta butwari burimo ko ahubwo yamamaye kubera filimi, uburyo yafashwe, ubuhamya bwa Pasiteri Niyimwungere Constantin wamutanze, uko Rusesabagina yaryumyeho ntabwire umuryango we aho agiye ubwo yafatwaga, uko abajyanama be batunguwe no kumva amagambo yagiye avuga ahamagarira ibitero ku Rwanda n’ibindi nk’ibyo.

Ararenga akaganiriza abajyanama ba Rusesabagina bamubwiraga ko urwango afitiye u Rwanda atari gusa, ko ahubwo ari ndengakamere n’ibindi nk’ibyo.

Ni yo nkuru mu gihe kinini gishize umuntu yavuga ko yujuje ibyo itangazamakuru risaba, kuko iha ijambo buri ruhande ruvugwa kandi ntitange umwanzuro cyangwa ngo ibogame.

Uko wigira imbere usoma iyo nkuru ndende ya Joshua Hammer, uhura n’ibitekerezo bisenya ibya Judi River uzwiho gupfobya Jenoside no kuvuga ko mu Rwanda habaye ebyiri, harimo ubusesenguzi bw’umwanditsi nk’umuntu wiboneye n’amaso ibyabaye mu Rwanda mu 1994, akanarubona nyuma aho avuga ko iterambere ryarwo ari ibintu bigaragarira amaso n’ibindi bidasanzwe byumvikana muri The New York times.

Uyu Joshua Hammer kandi niwe uherutse kwandika indi nkuru ndende yatambutse muri GQ Magazine ivuga ku rugendo rw’imyaka 23 rwo guhiga Kabuga Félicien n’uko yaje gufatirwa mu Bufaransa aho yari amaze igihe yihisha.

Ubwo Rusesabagina yatabwaga muri yombi, nk’umuntu wari waragizwe ikirangirire mu itangazamakuru, benshi mu banyamahanga baguye mu kantu, bumva ko ari umuntu udashobora gukora amabi, bumva ko ari intwari itajya mu mitwe y’iterabwoba n’ibindi nk’ibyo.

Birengagije ibimenyetso byose maze bafata umwanzuro wo kwitunira k’u Rwanda, bavuga bati tugiye kurwanira Rusesabagina inkundura bashaka ikintu cyose cyatesha agaciro igihugu muri iyi dosiye.

Ni bwo bamwe batangiye gukora za maguyi [magouilles] zo gushyira kuri televiziyo ibiganiro byabereye mu muhezo, abandi biyemeza kuba nk’abavugizi ba Rusesabagina ku buryo ijwi ry’u Rwanda riburizwamo, ari ko bakomeza kogagiza Rusesabagina nk’intwari, bitsa cyane ku kuba ngo yarashimuswe. Ni byo Perezida Kagame yavuze ejo bundi ko atumva uburyo abantu banze kumenya ukuri k’uburyo Rusesabagina yahindutse intwari.

Umusesenguzi Phil Clark niwe uherutse kuvuga ko uru rubanza ruzasiga amasomo akomeye ku itangazamakuru mpuzamahanga kuko rizabona ko ridakwiriye kwihutira gufata umwanzuro kuko nubwo Rusesabagina yaba yarakoze ibikorwa by’ubutwari mu 1994, nta cyemeza ko atakora amahano mu 2021.

Hari umusesenguzi wigeze kandi kuvuga ko itangazamakuru mpuzamahanga ryaguye mu mutego w’ubunebwe, wo kwizera iby’abavuga Icyongereza, rikirengagiza ko hari amakuru n’ubushakashatsi bugaragaza inkuru y’ukuri itandukanye k’u Rwanda ziri mu Gifaransa cyangwa se mu Cyarabu.

Kubona The New York Times yatambukije inkuru nk’iriya ya Joshua Hammer k’u Rwanda, byateye benshi amarangamutima, bibaza niba aho yaba yinyaye mu isunzu cyangwa ari bya bindi by’urwishe ya nka. Ni ukubitega amaso!

Dean Baquet ni umwe mu bantu bubashywe mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera umwanya afite muri The New York Times
Dahir yatangiye akazi mu 2019, akora neza ibyo ba sebuja bamushakagamo byo gufata umurongo ugaragaza byacitse muri Afurika y'Iburasirazuba
Joshua Hammer yakoze inkuru itandukanye n'izindi zose zari zisanzwe zitambuka muri The New York Times



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 24, January 2025