Kigali : Herekanywe ibicuruzwa bya Miliyoni 42 bitujuje ubuziranenge byakuwe ku isoko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bicuruzwa bifite agaciro ka 42 750 000 Frw, byiganjemo ubuki, umuceri, ifu ya kawunga imitobe n'inzoga ndetse n'urusenda.

Ibi bicuruzwa byagiye bikurwa aho byacururizwaga, byafashwe mu mukwabu wakozwe ku bufatanye n' Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), Urwego rw'Ubugenzacyaha, Polisi y'u Rwanda n'Urugaga rw'Abikorera (PSF).

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko byinshi muri ibi bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda by'umwihariko mu Karere ka Gasabo.

Ati 'Hanyuma muri Gakenke na ho hagakorerwa itabi, inzoga n'ubuki, ariko n'ahandi mu ntara z'Amajyepfo, Iburengerazuba n'Iburasirazuba barabikora.'

CP Kabera avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ritazahwema kongera imbaraga mu kurwanya ibicuruzwa nka biriya bitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bw'abaturarwanda.

Lazare Ntirenganya, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gukurikirana ingaruka z'imiti n'ibiribwa muri FDA, avuga ko ibinyobwa bisembuye bipfunyitswe muri plastic biteza ingaruka ku buzima bw'umuntu.

Yagize ati 'Aya macupa ashongera mu binyobwa akaba yateza indwara zirimo na kanseri.'

Yanagarutse ku ifu ya kawunga yafashwe, akavuga ko abayikoze batagaragaje igihe yakorewe n'igihe izarangirim akavuga ko ibicuruzwa nk'ibi biba bitezewe.

JPEG - 959.2 ko
Habaye ikiganiro n'Abanyamakuru cyo gusobanura iby'ibi bicuruzwa

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Herekanywe-ibicuruzwa-bya-Miliyoni-42-bitujuje-ubuziranenge-byakuwe-ku-isoko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)