Ahagana saa Yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Werurwe 201, ni bwo aba bakirisitu 43 barimo n’abana bato bafatiwe mu cyuho barimo gusengera mu rugo rw’umuturage.
Abafatiwe mu cyuho bari gusenga bari biganjemo abagore batwite n’abafite abana mu gihe abagabo bari batatu.
Uwitwa Sibomana Eric yavuze ko yemera amakosa yakoze ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.
Yagize ati “Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo, turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.”
Nyir’iri torero Isoko y’Umugisha, Liberte Nestor, yabwiye IGIHE ko yemera amakosa yakoze kubera ko yafatiwe mu cyuho ari gusengana n’abantu benshi mu rugo rwe.
Ati “Ubundi badufashe turimo dusenga, ahantu twasengeraga hitwa ku Isoko y’Umugisha. Ni ho njye ntuye, twari tubizi ko gusenga muri ubu buryo bitemewe ariko turasabira imbabazi icyo kintu kubera ko umubare wabaye mwinshi.”
Yakomeje avuga ko mu rugo rwe hasengeraga abantu muri Covid-19 ariko batari benshi nk’abahafatiwe uyu munsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles, yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo wigize pasiteri afatiwe iwe ari gusengana n’abantu benshi.
Ati “Bafatiwe mu rugo rwa Liberte Nestor akaba yarigize umupasiteri, urugo rwe yaruhinduye urusengero kandi nta byumweru bibiri bishize tumufashe asengana n’abantu benshi. Igitangaje ni uko abenshi ari abagore batwite abandi bafite abana ariko ubona ko ari ubujiji kuko iyo ubabajije bakubwira ko baba baje gushaka isoko y’umugisha.”
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yasabye abaturage kwirinda gusengera mu ngo kuko bitemewe, abashishikariza kujya bagana mu nsengero zakomorewe.
Ati “Icya mbere ni uko bakoze ibitemewe binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, twagiye tubibabwira ko abantu badakwiye gusengera mu ngo cyangwa se ba bandi bajya ahantu bakavuga ko bagiye kwibabaza bagiye mu butayu. Ntibyemewe.’’
Abaturage basabwe kujya mu misa no mu nsengero zemewe kuko gusengera mu ngo z’abantu bitemewe cyane cyane iyo bahuye baturutse hirya no hino.