Komanda yarambwiraga ati" Wakoze ubusa, uzira n'ubusa!" Ubuhamya bwa Ap. Masasu wafungiwe ubutumwa bwiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki 29 Werurwe 2021, ubwo umushumba w'itorero Evangelical Restoration Church Apotere Joshua Masasu yabwirizaga mu itorero rya Kimisagara, yahuguye abakristo ko batagomba kunyeganyezwa n'iminsi n'ibigeragezo bizanwa n'ibihe. Ababwira ko ahubwo bakwiye guhora bishimiye muri Kristo Yesu iminsi yose.

Aha ni ho yanakomoje ko benshi mu bakristo basigaye bagushwa n'ubusa bakava mu byizerwa ati" Abarokore bo muri iyi minsi babakoraho gake gusa, akaba yagiye!"

Hagati mu nyigisho uyu mushumba yatanze ubuhamya bwe avuga ukuntu yafungiwe ubutumwa bwiza, mu mboni y' ijambo ry'Imana.'Ziva imbere y'abanyarukiko zinejejwe n'uko zemerewe gukorwa n'isoni bazihora iryo Zina ( Kristo Yesu)' Ibyakozwe n'Intumwa 5:41.

Yatangiye agira ati" Mu yandi magambo isoni baguhora Kristo ni impamvu y'umunezero ukomeye, aho kuba impamvu y'agahinda!

Mu 1995 baramfunze i Butare Madamu yari atwite inda nkuru, ( inda ya Karebu). Maze njya kwigisha i Butare, Ngaho yeeee! Polyvalente ndabwirije, mvuye polyvalente njya mu cyumba kitwa Orga 54 home y'abakobwa. Ndabwirije, ndashyushye cyane ndabwirije! Abahinduka, nkora ibiterane iminsi 5.

Bukeye ndangije ndimo kwitegura kuza Kigali, mbona abantu batuje baraje kunshaka barambwira ngo nitabe ku biro, ngezemo nsangamo umugabo wayoboraga iby' Affaire sociale muri kaminuza maze arantuka. Buri munota akantuka kuri Mama, arantuka …umugabo ati' Ntawe ufite akuma ngo tuvane uyu mwanda mu nzira?' Akuma muri 1995 gasobanuye byinshi! Aratuka, aratuka!

Arambwira ngo waje gukora iki wowe? Ndamubwira ngo naje kwigisha(Kubwiriza). Ahamagara undi muyobozi banjyana ku muyobozi (banjyana iwe), arandeba arambwira ' Ni wowe Masasu?' nti yego, 'warize' nti yego, ' wize ibiki?' ndamubwira. Ati' Ahaaa, waje kwica muri kaminuza?, uri umunyarwnda se?'…

Iryo jambo ryarambabaje kuko nari maze imyaka 35 muri Congo bambaza( mpora nivuguruza) ko ndi umucongomani, none no mu Rwanda barambaza ko ndi umunyaRwanda!

Mugenzi we aramubwira ngo' Ntabwo ari umunyarwanda ni umushi, kubera mvuka Cyangugu, noneho baramvuga baranyendereza. Baranjyana bankubita muri Kasho iminsi 5, nari nambaye igikote cy'ikijakete abanyeshuri bakajya baza kundeba ku mugoroba, bakazana uturyo, abanyeshuri b' i Butare bakaza kundeba bazanye amata.

Ubwo bakadusohora buri mu gitondo badushyira ku murongo bakatubaza:' Wowe bakubeshyera iki?', akavuga ibyo bamubeshyera, bangeraho bakambaza ' Wowe bakubeshyera iki? Nkabasubiza nti' Ntabwo bambeshyera njyewe, baranziza ukuri! Nagiye kwigisha muri kaminuza barangije baramfunga'.

Maze ubwo Komanda agaseka' Wowe wakoze ubusa, uzira n'ubusa!'.Icyo gihe ku munsi wa kane ndayemo baza kunsura( Papa Gedeon, Gatera, nyakwigendera Munyentwari) baraza baransohora. Hanyuma Munyentwari yaravuze ngo ntabwo bari bunzane mu rugo, baranzana Kimisagara( twari tukiri hariya kuri Maison des jeunes). Uko nsa uko n'ijakete uko, hanyuma turaza mu isaha 1 n'iminota 20, Kimisagara igiye gusohoka nka sasita ibura igice tuba turinjiye.

Nsanga incuti yanjye umuvandimwe Meshake, niwe wayoboraga araza ati ' Yewe Masasu sha, urahirwa waraducuze wowe urafungwa nka Pawulo!' Nahise mubona ababaye cyane ko namucuze, mu yandi magambo icyo namucuze ngo ni ukuba nagiye muri Prison, ngo kuva yavuka ntarafungirwa ubutumwa bwiza'

'Ziva imbere y'abanyarukiko zinejejwe n'uko zemerewe gukorwa n'isoni bazihora iryo Zina( Kristo Yesu)' Ibyakozwe n'Intumwa 5:41. Mu yandi magambo isoni baguhora Kristo ni impamvu y'umunezero ukomeye, aho kuba impamvu y'agahinda!

Kurikira hano impuguro n'ubuhamya bwa Apotre Joshua Masasu

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Komanda-yarambwiraga-ati-Wakoze-ubusa-uzira-n-ubusa-Ubuhamya-bwa-Ap-Masasu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)