Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo mu binyamakuru bikomeye byo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika hatangajwe inkuru y'urupfu rw'umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri Filime ya James Bond 007 yitwa 'Live and Let Die' yakinwe mu mwaka 1973.
Urupfu rw'uyu munyarwenya wamamaye cyane mu filime zitandukanye rwemejwe n'umugore we Tessie Sinahon aho yanyujije ubutumwa kuri Facebook bw'akababaro bw'uko umugabo we yitabye Imana.
Tessie Sinahona wavuzeko umugabo we yaguye mu gihugu cya Philippine yagize ati 'Wakinnye uri umugome kuri firime zimwe na zimwe ariko ku bwanjye ndetse no kubandi benshi uri intwari.'
Yakomeje agira ati 'Umugabo mwiza, umubyeyi mwiza, umugabo wiyubashye, ni gake cyane ko aboneka, Umwe mu bakinnyi beza muri Hollywood, Iruhukire mu mahoro Mukunzi, Nzagukumbura burimunsi, nshuti yanjye magara , wowe rutare rwanjye.'
Yaphet Kotto witabye Imana, yavukiye i New York ku babyeyi b'abimukira bo muri Cameroon ndetse n'umuforomokazi w'ingabo z'Amerika, yatangiye kwiga ibijyanye no gukina filime afite imyaka 16 gusa, ubwo yari amaze kugeza imyaka 19 yatangiye gukina ikinamico nk'uwabigize umwuga.
Yaphet Frederick Kotto wahawe ibihembo byinshi by'ishimwe bitewe n'ubuhanga yagiye agaragaza cyane muri filime nyinshi yakinnye dore ko yagiye amenyekana cyane muri nyinshi yitabye Imana ari mu gihugu cya Philipine. Muri filime yamenyekaniyemo cyane twavuga nka Live and Let Die,The Running Man,Midnight Run, Allien Blue Collar, Truck Turner ndetse n'izindi nyinshi.
The post Ku myaka 81 y'amavuko, umunyarwenya Yaphet Kotto wamenyekanye nka Dr Kananga muri filime yiswe James Bond 007 yitabye Imana appeared first on RUSHYASHYA.