Kujya mu ndirimbo " Ikinyafu " byangabanyirije icyizere mbere yuko niyandikisha muri #MissRwanda2021| Mukuru wanjye niwe mfata nk'ikitegererezo| Kayirebwa – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kayirebwa Marie Paul, umwe mu bakobwa 37 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yahishuye u uburyo yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 atifitiye icyizere cy'uko yakwemererwa. Ni mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho uyu mukobwa yavuze byinshi ku rugendo rwe mbere yo kujya mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aho yanavuze ko yitabiriye Miss Rwanda 2018 gusa ntaze guhirwa no kwegukana ikamba akaba yaragarutse muri Miss Rwanda 2021 kongera kugerageza amahirwe kuko avuga ko ubu yabaye mukuru. Kayirebwa yakomeje avuga ko ajya kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2021 atari yifitiye icyizere bitewe nuko yumvaga amakuru amubwira ko abategura Miss Rwanda 2021 batakwakira umukobwa wagaragaye mu mashusho y'indirimbo gusa Kayirebwa we yahisemo kwiyandikisha kugirango arebe niba bamufata cyangwa se bamwihorera nyuma aza kubona abona baramufashe.

Kayirebwa Marie Paul

Kayirebwa yakomeje avuga umuntu afata nk'ikitegererezo mu buzima bwe aho yavuze ko ari mukuru we kuko ariwe wabashije kumuba hafi mu buzima bwe, akora ibintu byose ku murongo, ni umujyanama mwiza kandi aharanira gukora kugirango abeho.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/missrwanda2021-umukobwa-uri-mu-ndirimbo-inkinyafu-yahishuye-uburyo-yiyandikishije-adafite-icyizeye-cyuko-yakwemererwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)