Rusesabagina yavuzwe ku Isi hose kubera Filime Hotel Rwanda yakozwe ku nkuru ye y'uko yarokoye Abatutsi bari bahungiye muri Mille Collines mu 1994. Byatumye aba ikirangirire, ahabwa imidali itabarika, yitwa intwari kugeza n'aho ejo bundi aha ubwo yatabwaga muri yombi amahanga yavugaga ko 'Hotel Rwanda Hero' bitumvikana uburyo agezwa imbere y'ubutabera.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Evgeny Lebedev, Umushoramari w'Umwongereza ufite inkomoko mu Burusiya washoye mu binyamakuru bikomeye byo mu Bwongereza nka Evening Standard na The Independent; baganiriye ku ngingo nyinshi harimo na Rusesabagina.
Lebedev yari mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gishize ubwo Perezida Kagame yasinyaga amasezerano yo kwinjira muri gahunda ya The Giants Club, igamije gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.
Mu nkuru Lebedev yatambukije muri The Independent avuga ibyo yaganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo byatewe na Covid-19, urugendo rwo kubungabunga ibidukikije, ubukerarugendo n'ibindi.
Perezida Kagame yabajijwe ku butwari bwa Rusesabagina, maze asubiza agira ati 'Reka twemere ko ibyo bintu byose byabayeho. Kuki abantu badashaka kumenya ukuri k'uburyo Paul Rusesabagina yahindutse intwari? Abantu babaye muri iriya hotel icyo gihe, kuki mutumva inkuru zabo?'
Abarokotse Jenoside benshi bari bihishe muri iriya hotel bakunze kuvuga ko Rusesabagina yakabirije inkuru y'ibikorwa byamuranze ndetse ko yasabaga abantu amafaranga yo kuba barimo.
Bernard Makuza wahoze ari Perezida wa Sena ndetse wigeze no kuba Minisitiri w'Intebe, ni umwe mu bari muri iyi hotel. Aherutse kubwira The New York Times ko Rusesabagina yishyuzaga abantu 'nubwo Sabena ubwayo yari yamusabye ko atishyuza abantu'.
Yakomeje agira ati 'Paul yarabishyuje. Kandi Paul [Rusesabagina] yateye ubwoba abatari bafite uko bishyura ko aza kubasohora hanze'.
Makuza yavuze ko filimi 'Hotel Rwanda' ishingiye ku nkuru y'impimbano yo muri Hollywood.
Umwe mu bari abayobozi b'iyi hotel yavuze ko mu cyumweru cya nyuma, Rusesabagina yafunze amazi yo muri hotel, asaba abayashaka kujya basohoka bakayasanga hasi.
Ati 'Niba mushaka amazi, mugomba kumanuka mukajya hasi kuri swimming pool umwe ku wundi'.
Icyo gihe hanze kuri hotel ngo hari abasirikare barebaga umuntu umanutse agiye gushaka amazi ku buryo amazina yabo yashoboraga kuza guhita atambutswa kuri Radio RTLM ubundi bagahigwa.
Terry George wanditse filime yagize icyamamare uyu mugabo, aherutse kuvuga ko mbere yo gutangira kuyikina, inyandiko yayo yagenzuwe n'abahanga hamwe n'abanyamakuru bareba ukuri kw'amakuru yose.
Uyu George aherutse kwandika inkuru muri Foreign Policy avuga ko ubwo iyi filime yari imaze gusohoka mu 2004, Perezida Kagame yamushimiye nyuma [Kagame] akaza kwamagana Rusesabagina bitewe n'uko yanenze imiyoborere ye.
Perezida Kagame ati 'Ibyo si ukuri. Nta kibazo mfite mu kuba umuntu yakora filime ku cyo aricyo cyose ariko niba umuntu agiye kuririra kuri iyo filimi, akayisobanura ukundi mu nyungu ze bwite, z'amafaranga cyangwa se politiki, birapfuye ... ni igitutsi ku bapfuye, ni ugutesha agaciro.'
Perezida Kagame yavuze kandi ko Rusesabagina yatangije umutwe wagize uruhare mu bitero byaguyemo inzirakarengane icyenda mu Majyepfo y'u Rwanda.
Mu matariki atandukanye mu 2018, uyu mutwe wa FLN washinzwe na Rusesabagina wagabye ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe, usahura abaturage, wica abandi ndetse wangiza n'ibikorwa remezo bitandukanye.