Mu bihe bya COVID-19 aba bose bashoboye kuganira n'abakoresha babo uko bakwitwara mu rwego rwo guhangana n'ingaruka za COVID-19. Bahuriza ku kuba barabonye ibiribwa, abandi babona ubutumwa bw'amafaranga bikomoka muri Sendika yabo ihuza abakozi bo mu mashuri yigenga -SYNEDUC.
Umuyobozi wa Ste Therese School, Ishuri riri mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba, Sr Stella Kanyunyuzi Mukamusoni, yavuze ko mu bihe bya COVID-19, bicaranye n'abarezi biga ku buryo umwarimu yakwitwara mu bihe bikomeye.
Yagize ati 'Muri ibi bihe bya COVID-19, abarimu bo mu mashuri yigenga bahise bahagarikirwa imishahara. Urumva ko ubuzima bwatangiye kuba bubi. Twe rero twicaranye n'abarimu tuganira ku buzima tugiyemo kandi barabyumvise. Nyuma ni bwo nanone twahawe ibiribwa byanadufashije cyane. Abari muri sendika bo banahawe amafaranga yo kubafasha ariko abatayirimo ntayo babonye. Naranezerewe, mbona ko batwitayeho.'
Umuyobozi wa Umucyo Friendly School, Ishuri riri mu Murenge wa Kibungo i Ngoma, Sesonga Emmanuel, yavuze ko akamaro ka Sendika kagaragaye mu bihe bikomeye.
Yasobanuye ko byanatumye haba imyumvire imwe ku mitunganyirize y'akazi kabo, kuko begereye ubuyobozi bakaganira.
Ati 'Muri ibi bihe bya COVID-19, Sendika yatumye abakozi bashyira hamwe. Umuyobozi ntiyihereranye ibibazo kandi abarezi bahari. Sendika yatanze ubufasha ku bakozi, bahawe ibyo kurya, abandi bahabwa amafaranga. Ibyo byatumye imibereho ya mwarimu ukora mu kigo cyigenga kandi akaba muri Sendika ubuzima bwe butandukana n'ubw'utayirimo.'
Mukasine Theopista wigisha muri E.P La Decouverte mu Karere ka Rwamagana yavuze ko mu bihe bya COVID-19, umwarimu wo mu mashuri yigenga yashaririwe bituma hari abahitamo gukora ubucuruzi bworoheje n'ibindi.
Agira ati 'Abari muri Sendika ntitwababaye cyane. Sendika yaganiraga n'abayobozi b'ibigo ndetse na banki duhabwa inguzanyo zo kwishyura twasubiye mu kazi. Twahawe ibiribwa birimo umuceri, amavuta n'ibindi. Twanatunguwe na SMS y'amafaranga, mbanza gukeka ko ari abatekamutwe kuko tutari tuyiteze. Naketse ko ari umuntu uyobeje amafaranga, ariko naje kubona ubutumwa ko ari sendika iyaduhaye. Twahise twumva dusubijwe.'
Mbarushimana Rugwiro Don d'Eve uhagarariye abandi barimu akaba n'Umuyobozi wa Sendika SYNEDUC muri GS APACOPE mu Mujyi wa Kigali yavuze ko mu bihe bya COVID-19 baganiriye n'umukoresha bahabwa 50.000 Frw yo kubafasha mu gihe imishahara yari yahagaze.
Ati 'Imibanire yacu n'umukoresha yabaye myiza cyane ku buryo no mu bihe bya COVID-19 twigishije twifashishije ikoranabuhanga kandi amafaranga ababyeyi batanze yatugezeho. Sendika na yo hari amafaranga yoherereje buri munyamuryango kandi abatayirimo ntayo babonye.'
Ubuyobozi bwa SYNEDUC bwashimye imyitwarire y'abanyamuryango muri ibi bihe kuko bashoboye guhatana n'ubuzima ariko kandi bakegera abakoresha babo bagafatanya gushaka ibisubizo.
Umunyamabanga Mukuru wa SYNEDUC, Nkotanyi Abdon, yashimye abafatanyabikorwa babafashije kwita ku buzima bwa mwarimu wo mu mashuri yigenga mu gihe umushahara we wari wahagaze.
Mu butumwa bwe yasabye abanyamuryango ba Sendika gushyira hamwe, bagahuza ijwi, bakagirana ibiganiro n'abakoresha kuko 'umukozi umeze neza ari we utanga umusaruro'.